Uburezi

Abanyeshuri batsinze mu mashuri abanza ni 82.5% naho ibihumbi 60, 642 basibijwe

Hon. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi (Mineduc) ku wa 04 Ukwakira 2021 yatangaje amanota y’abanyeshuri bashoje amashuri abanza umwaka wa 2020-2021 bangana na 251 906 abanyeshuri bakoze ikizamini harimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 icyiciro rusange 121 626 abakobwa 66 240 n’abahungu 55 386.
Amashuri abanza, abaza mu cyiciro cya mbere mu byiciro 5, abari mu cyiciro cya mbere ni 14 373 bahwanye na 5.7 %, icyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21.5%, icyiciro cya gatatu 75 817 bihwanye na 30.10% icya kanne 63 326 bihwanye na 25.10%, icyiciro cya gatanu batatsinze ni 44 176 bihwanye na 17.50% ni abatagejeje amanota ko batsinze. Abatsinze bangana na 82.5 % mu mashuri abanza.

Minisitiri Uwamariya Valentine ashyikirizwa amanota y’abanyeshuri.

Icyiciro rusange abari mu cyiciro cya mbere ni 19 238 bihwanye 15.8%, icyiciro cya kabiri ni 22 576 bahwanye na 18.6%, icyiciro cya gatatu ni 17 349 bihwanye na 14.3%, icyiciro cya kanne ni 45 842 bihwanye na 37.7% naho icyiciro cya gatanu ni 16 466 bihwanye na 13.6%.
Abo banyeshuri bagaragarijwe umurongo n’amashuri bazigamo. Umwihero wa 10 w’abayobozi b’Igihugu bavuze ko abanyeshuri batatsinze batagomba kujya bimurirwa mu ishuri rikurikira ko bagomba gusibira hanyuma bakongera gukora ikizamini cya Leta batsinda bakabona kwimuka.
Mu mashuri abanza hatsinzwe abanyeshuri 44 176 naho mu mashuri y’icyiciro rusange hatsinzwe abanyeshuri 16 466 abo banyeshuri ntibahawe ibigo bazimukiramo, nta bigo bahawe, kuko byari bisanzwe, ntabwo bazakirwa n’amashuri yigenga, abo banyeshuri bazakomeza gufashirizwa mu bigo bari basanzwe bigamo.
Bazakomeza gufasshwa kuko bakiri inyuma mu myigire, abo banyeshuri bari mu mashuri yisumbuye ntabwo bazajya mu mashuri yisumbuye, bazafashwa gusubiramo kugera bageze ku kigero cyo mu bindi byiciro, nta nubwo bajya mu mashuri ya TVT, bazimuka bamaze gusuzumwa basubire mu isuzuma.

Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abanyeshuri 10 batsinze kurusha abandi mu mashuri abanza, ni munyeshuri wahize abandi ni Rutaganira Yanise Ntwari (Kigali Parents), Terimbere Ineza Ange Stevine (Ahazaza Independant School Muhanga) Uwayo Brayani Jickis (Kigali Parents) Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita (Saint André Muhanga) Gasaro Isimbi Melisa (IP High Lands Bugesera) Nziza Daniel (Kigali Parents) Mushimiyimana Alliette (Saint André Muhanga) Tuyisenge Denis Prince (Saint André Muhanga) Gasirabo Cyusa Aimé Gentil (IPS Espoir de l’Avenir Bugesera) Cyusa Twagirimana Eddy (Kigali Parents).
Tumukunde Francoise (Institut Sainte Famille Nyamasheke), Umutoni Ange Diane (Lycée Notre Dame de Citeaux) Hirwa Biriva Gall (Ecole des Sciences de Musanze) Nikuzwe Mugema Alnod Pierre (Ecole des Sciences de Byimana muri Ruhango) Muhorakeye Aimé Christella (Lycée Notre Dame de Citeaux) Umufasha Fille Agape (Ecoles Notre Dame de Providence Karubanda) Utuje Anne (Fawe Girls School) Byiringiro Singizwa Marie Laurence (G S Notre Dame Byumba) Irakoze Sonia (Fawe Girls School) Igiraneza Rebero Paul Jules (GS Officiel i Butare).

Ababyeyi bishimiye umusaruro w’abana babo.

Ababyeyi bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko bafitiye icyizere Minisitere y’Uburezi, kuba umunyeshuri utabashije kugira amanota ahagije yo kumwimura noneho agomba gusibira kugira ngo akarishye ubwenge na we akava muri iryo shuri hari icyo abasha kumva, ibyo bigatuma abana biga bafite uburezi bufite ireme.
Basanda Ns Oswald

To Top