Abaturage mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu imvura ikomeje kuba nyinshi, aho muri uku kwezi kwa Mutarama 2021 ari bwo izuba ryabaga ari ryinshi, bigatuma bamwe batangira gukora imirimo ijyanye no kubumba amatafari n’indi mirimo yakorwaga muri iki gihe harimo isarura ry’ibishyimbo no kubyanika ariko kuri ubu, byabaye ibindi imvura ikomeje kuba nyinshi, nkuko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe.
Amakuru dukesha Meteo Rwanda@MeteoRwanda, ivuga ko uku kwezi kwa Mutarama 2021 kurimo imvura nyinshi,aho iteganyagihe mu Rwanda rivuga ko mu gihe cy’iminsi 10 iri imbere uhereye ku wa 11 kugeza ku wa 20 Mutarama 2021, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 kugeza 120.
Meteo iragaragaza ko mu gihugu hose hateganyijwe imvura cyane cyane mu minsi itandatu ibanza hagati ya taliki ya 11 na 16 Mutarama 2021.
Abaturage barakangurirwa umuco wo gusohoka mu nzu bambaye bikwije, imyenda irinda ubukonje, ndetse bakamenyera kugendana n’iteganyagihe ntibikomeze kuba umuco w’Abanya Burayi gusa, aho umuturage waho iteganyagihe arisanisha n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kirakangurira Abanyarwanda ko muri iki gihe cy’imvura bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, Abanyarwanda bagomba gusibura imiyoboro itwara amazi, gufata amazi ava ku bisenge by’inzu, kuzirika ibisenge by’inzu, gutera ubwatsi bufata ubutaka mu rwego rwo kwirinda isuri ijyana ubutaka no gukomeza gutera amashyamba.
Ubwanditsi