Umuco

Abakristu baratakambira RGB gufungurirwa insengero

Abakristu batandukanye bakomeje kwibaza uko bizamera, nyuma yaho insengero zikomorewe, izitarakinguriwe zikomeje gufungwa ari na ko basaba inzego zibishinzwe ko zabasura kugira ngo na zo zibashe guhimbaza Imana uko bikwiriye kimwe n’abandi bose.

Ati ”twakoze ibishoboka byose, abakristu twishakamo ubushobozi, dukora ibisabwa ariko amaso yaheze mu kirere nta n’ubwo ubuyobozi bari badusura”.

Hari insengero zimaze umwaka n’igice zitarafungurwa, abazisengeragamo n’abayobozi bazo bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zakora igenzura izujuje ibyo zasabwe zigakomorerwa, kuko hari aho bitarakorwa, gusa Urwego rushinzwe imiyoborere RGB ruvuga ko izitaruzuza ibirebana no guhangana na Covid-19 byose nta gahunda yo kuzifungura.

Kuri iki Cyumweru mu rusengero rwa Foursquare Church rwa Kimironko rwigeze gufungwa ariko ruza kubahiriza ibyo rwasabwaga rurakomorerwa, Abakiristu bavuga ko byabahaye isomo ko bagomba guhora bubahiriza amabwiriza agenga insengero ndetse n’ayo kwirinda Covid-19.

Nyirarukundo ange umukirisitu muri Foursquare agira ati ‘‘Kuba twarakomorewe byaradushimishije cyane,  twari twarabuze uko tubigenza ariko ubu turashima Imana ko twatangiye gukora amateraniro.’’

ku rundi ruhande ariko hari abafite insegero zimaze umwaka urenga zifunzwe, bavuga ko bujuje ibisabwa ariko kugeza ubu bakaba batarasurwa ngo bemererwe gusubukura.

Ibyo ni byo dukeneye cyane ko dufungurirwa kuko abizera b’itorero bakomeza gusengera mu rugo

Pasiteri Mugabo Setuza Emmanuel uyobora SDA-Kibagabaga avuga ko ‘‘Ibyo ni byo dukeneye cyane ko dufungurirwa kuko abizera b’itorero bakomeza gusengera mu rugo, bakomeza batubaza impamvu tudafungurirwa kandi twujuje ibisabwa kuko baritanze bakora ibishoboka byose, icyo dukeneye ni uko natwe twafungurirwa.’’

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi asobanura ko amabwiriza yo guhangana na Covid-19 yaje yiyongera ku yandi yari asanzwe agendana n’isuku n’umutekano mu nsengero, bikaba biri mu byatumye gahunda yo gukomorera insengero itihuta.

ati ‘‘Ntabwo bishoboka ko bafungurirwa batujuje ibisabwa haba mu rwego rw’amategeko no kwirinda icyorezo, ariko urusengero rutujuje ibisabwa ntabwo aba ari urusengero. Nta wategereza gufungurirwa urusengero atujuje ibyo bisabwa ahubwo uwujuje ibyo bisabwa akoranye umwete akabyuzuza byose agomba gusaba, hanyuma twese tukareba aho icyorezo cyerekeza,  uko insengero zifungurwa abantu bagashobora guhura kandi turabizi ko bifite icyo bimariye abizera.’’

Kugeza ubu nta mibare ihamye itangwa y’insengero zimaze gukomorerwa, gusa RGB ivuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungurwa hejuru ya 60%, ni mu gihe mu ntara ho biri hagati ya 30 na 50%.

RGB itanga icyizere ko gahunda yo gukingira abaturarwanda benshi, izatuma nyinshi mu nsengero zikomorerwa nk’uko izindi serivisi zoroshywa.

 

To Top