Amakuru

Rwanda: Abagore bakora itangazamakuru bahamya ko basigaye bafasha abandi mu ikoranabuhanga

Ku wa 08 Werurwe 2023 Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, wizihijwe hirya no hino mu gihugu aho abagore bishimira ibyo bagezeho biteza imbere mu ikoranabuhanga, by’umwihariko abagore bakora mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bagaragaza ko hakiri icyuho cy’abagore bacyitinya mu gukora uwo mwuga w’itangazamakuru.

Kandama Jeanne umwe mu abagore bashinze ihuriro ry’abanyamakuru bavuga igifaransa mu Rwanda (OPFR).

Byukusenge Annonciata ni umwe mu abanyamakuru b’abagore batinyutse gukora no gushinga ikinyamakuru, yagize ati ‘‘icyo twishimira ni uko hari intambwe yatewe mu itangazamakuru by’umwihariko ku bagore barikora’’.

Yagize ati ‘‘Muri 2010 ninjira mu mwuga w’itangazamakuru ubwo nigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, nta mugore wagiraga igitangazamakuru, ariko ubu abamaze gushinga ibitangazamakuru byemewe bararenga 20 kandi bakora neza, iyi ni intambara ikomeye twagezeho yo kwishimira’’.

Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, bakora inkuru za ‘‘science neza’’  nubwo bakiri bake.

Ibyo nanone biterwa ni uko abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ari bake ugereranyije n’abagabo barikora.

Diane Paula Mushimiyimana Managing Director Urugoli media.

Byukusenge ahamya ko ikoranabuhanga ryabafashije kunoza akazi kabo, ku buryo bitakiri ngombwa gutega ujya ku biro by’aho bakorera, ahubwo no gukorera mu rugo ko bishoboka, mu gihe mbere bitashobokaga.

Ikindi ngo kuri ubu abagore bakorera itangazamakuru mu Rwanda bashobora kwitabira amahugurwa bifashishije ikoranabuhanga cyangwa bagafasha abandi mu kubaha ubumenyi bifashishije ikoranabuhanga.

Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bahawe inama n’abagenzi babo ko batagomba gucika intege ngo bajye gukora ibindi, kuko mu gihe cyose umuntu ashyize umuhate mu byo akora akiha intego abigeraho, ati ‘‘Ibi bisaba kwihangana no gusenga Imana kugira ngo ibimufashemo’’.

Administrative Assistant and Accountant /ARJ.

Henriette Uwanziga Umuyobozi (Admin) mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) na we yavuze ko abagore bari ku rwego rushimishije mu itangazamakuru.

Yagize ati ‘‘Abagore bakora mu itangazamakuru usanga ari abahanga, bahanga udushya twinshi, kubera ko twagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza mu gihugu cyacu”.

Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo mu mwuga,  bituma na bo bashyiramo imbaraga kugira ngo  na bo batange umusaruro, yatanze urugero mu miryango bahuriramo nka ARFEM,WMOC n’andi mashyirahamwe,  atuma bahuza imbaraga mu mwuga mwiza bahisemo.

Scovia Mutesi umwe mu abagore bakora ubuvugizi ku baturage.

Scovia Mutesi umwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru kuri youtube ndetse akaba anafite igitangazamakuru Mamaurwagasabo.rw, ariko iyo Youtube chanel ikaba imaze kwamamara, ashimangira ko abagore bamaze kwiteza imbere, ashishikariza bagenzi be b’abagore kudahora bateza amaboko ngo abagabo babo ari bo bumva ko bagomba kubaha buri kimwe cyose.

Yagize ati ‘‘Ntabwo abagore bagomba guhora bahanze amaso abagabo babo gusa, kuko na bo barashoboye, tugomba gutinyura bagenzi bacu b’abagore gukora uyu mwuga bityo umusanzu wabo ukagaragara’’.

Scovia Mutesi  yakomeje agira ati ‘‘Abagore ntibagakwiye gutegereza amakiriro ku bagabo, nibyo byagashakiwe umuti ku munsi w’abagore’’.

Byukusenge Annonciata Umwanditsi mukuru wa Rwandanews24.

Mutesi ni umwe mu bagore batinyutse gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda aho amaze kumenyekana ku muyoboro wa Youtube atanga inama zitandukanye harimo no gutinyura abagore, kuko bashoboye.

Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bamaze kwiteza imbere mu ikoranabuhanga, bahamya ko bateye imbere mu ikoranabuhanga, ubukorikori, ubucuruzi n’ubudozi aho bagurisha ibyo bakoze bakoresheje ubumenyi bafite bakabasha gutunga ingo zabo.

Kuri twitter bagize bati ‘‘Twiteje imbere mu bikorwa by’ubukorikori, ubucuruzi n’ubudozi, byateje imbere imiryango yacu’’.

Abagore bahawe impano zitandukanye ku munsi wabahariwe hirya no hino mu Rwanda.

Byabaye mu gihe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wahuriranye n’itangizwa ry’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire mu Ntara y’Iburasirazuba.

Binyuze mu bukangurambaga bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore, imiryango 15 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yasezeranye imbere y’amategeko.

Umwe mu bagore biteje imbere i Nyagatare

Muri ibyo birori kandi Inama y’Igihugu y’Abagore ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, yaremeye imiryango itishoboye yo mu Karere ka Nyagatare, hatangwa Inka 40, Gaz 20  bakoresha mu guteka, na telefone 39 zigegezweho (Smartphones).

“Reka mbasabe, imbunda twazivuyemo reka turwane n’ubukene twiteze imbere”. Ubu ni ubutumwa bwa Candari Peninna, umwe mu bagore babohoye igihugu, yageneye abandi bagore kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Akarere ka Nyagatare ni ko Karere kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022 ni naho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu.

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru harimo Kandama Jeanne washinze Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bavuga ururimi rw’igifaransa (OPFR) n’ikinyamakuru millecollinesinfos.com, Louise Uwizeyimana ufite ikinyamakuru Integonews, Diane Paula Mushimiyimana ufite ikinyamakuru Urugoli media n’abandi.

Ibyishimo byari byose hirya no hino ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Hatanzwe ubutumwa butandukanye no kwishimira umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, mu butumwa bwatanzwe na BPR Bank, yagaragaje ko abagore ari inkingi ya mwamba mu muryango Nyarwanda ndetse no muri iyi banki, ikaba yakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira abagore ngo bakomeze biteze imbere bifashishije ikoranabuhanga.

Abagore bishimiye uburyo bakataje mu ikoranabuhanga babikesha imiyoborere myiza.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Bank), ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore, yatanze inkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagore. Iki gikorwa kiri mu bishimangira intego nshya y’iyi banki yiswe Ibyiza ku Bacu (For People For Better).

Ni igikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge mu gihe cy’icyumweru, mu rwego rwo guha abagore uburenganzira bwuzuye hagamijwe kurandura amakimbirane yo mu miryango.

 

Basanda Ns Oswald   

To Top