Amakuru

Abana n’urubyiruko basabye uburenganzira mu gutanga ibitekerezo ku ingengo y’imari

Abana n’imiryango ifite aho ihurira na bo, ku ncuro ya 4 yiga kuri politiki yo gushora imari mu bana n’urubyiruko mu Rwanda yateraniye muri Lemigo Hotel, basuzuma uburyo abana barushaho kwitabwaho, bagahabwa uburenganzira butangwa ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, aho abana bakwiriye kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu gushyiraho ingengo y’imari, bigamije gukuraho imbogamizi n’inzitizi zigaragara mu bana, haba mu mikurire, imirire n’uburere.

Abana baturutse mu Turere twa Nyarugenge, Kamonyi, Burera na Rulindo bari bahagarariye abandi mu turere 13 twatoranyijwe mu gukorerwamo igerageza, hagamijwe guha agaciro ibitekerezo by’abana mu gushyiraho ingengo y’imari.

Abayisenga Prisca, umwe muri abo bana yavuze ko hakorwa ubuvugizi ku abana baza baturutse mu cyaro bakaza mu Mujyi wa Kigali, batujuje imyaka y’ubukure, batarahabwa indangamuntu nshya, ko usanga aho bakorera akazi ko mu rugo bakunze guhura n’inzitizi bagaterwa inda na bashebuja cyangwa abaturanyi, bigatuma ubuzima bwabo buhangirikira.

Ati ‘‘Abo bana bagomba kurindwa bagahabwa ubushobozi mu miryango bakomokamo, ntibave iwabo batari bageza imyaka y’ubukure yo gushakamo akazi, ahubwo bahagabwa amahirwe yo kwiga no guhabwa uburenganzira nk’abana’’.

Ndayishimiye Joyeuse umwe mu bana baturutse Rulindo watewe inda afite imyaka 18 y’amavuko, na we yavuze ko yatewe inda na we agikenewe kurerwa kimwe n’abandi bana, icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, byatumye asubika kwiga abanza kumara imyaka 2, aho amaze kuganirizwa ku bufatanye bw’ikigo mpuzamahanga UNICEF n’Umuryango ushinzwe uburenganzira CLADHO, ngo baramuganirije abasha gusubira mu ishuri, kuri ubu akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Uwimpuhwe Safi umwe muri abo bana yagaragaje ko abana b’abangavu baterwa inda, bigatuma abana babyaye batandikwa mu bitabo by’irangamimerere, yagize ati ‘‘abo bangamvu babyarira iwabo bagomba gufashwa gusubira mu ishuri, bagafashwa mu impano nk’izo gushushanya, kubyina n’ibindi, kugira ngo barusheho gutera imbere’’.

Abo bana bagiye bagaragaza ko intandaro yo guta ishuri biterwa n’ubukene mu miryango bakomokamo, bavuga ko bagomba gufashwa, basabye ko mu mashuri hagomba kongerwa ibyumba by’amashuri, bitewe n’ubucucike ntibabashe gufata amasomo bigishijwe. Julianna Lindsey Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, na we yishimiye ibitekerezo byatanzwe muri icyo kiganiro hagati y’abana n’ibigo bishinzwe abana, harimo NCC, yavuze ko bazakorana na Guverinoma y’u Rwanda, kubera ko bazaba bamaze kumenya no guhabwa amakuru afatika.

Yagize ati ‘‘Dufite amakuru  afatika ko u Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo tuba twemeranyijwemo, kuko hano abana n’urubyiruko baba batanze ibitekerezo byabo’’.Abajijwe ku bijyanye n’inkunga bagenera u Rwanda mu gufasha abana, yavuze ko buri mwaka bigenda bihinduka bitewe n’ibyo abana n’urubyiruko rukeneye, avuga ko babafasha mu bijyanye n’ubuzima, aho ku kigo cy’amashuri hagomba kubaho icyumba cy’abakobwa, ko bafasha mu burezi yagize ati ‘‘Leta y’u Rwanda ifite gahunda ifatika mu burenzi bw’incuke, mu mashuri abanza n’ayisumbuye’’.

Kwizera Seth Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa EPRN (Economic Policy Reseach Network  Rwanda), yavuze ko Leta y’u Rwanda iha agaciro umwana mu buryo no mu ingengo y’imari babigiramo uruhare, yashimiye uruhare rwa Minisiteri y’Imari na CLADHO, yatanze urugero rw’Akarere ka Kamonyi, aho abana batanze ibitekerezo kuva ku mudugudu, Umurenge n’Akarere ndetse byemezwa no ku rwego rw’igihugu, ibitekerezo byabo bihabwa agaciro, bikazagenda bishyirwa mu bikorwa gahoro gahoro.

Yagize ati ‘‘abo bana babonye uruvugiro, habaye impinduka abana bahabwa agaciro mu bibakorerwa, kuko igihari kirasaranganwa mu byiciro byose harimo n’abana’’.

Ku bijyanye n’abangavu babyarira iwabo, yavuze ko ababyeyi bagomba kuzirikana inshingano zabo. Yagize ati ‘‘abana bahura n’ibibazo, akenshi usanga bavuga ko bahunze inzara, amakimbirane mu ingo, umurezi wa mbere ni umubyeyi’’.

Yakomeje agira ati ‘‘nta mwana uvuka azaterwa inda, biterwa ni aho yakuriye, n’uburyo yarezwemo, mu gihe umubyeyi yita ku mwana we uko bikwiye avamo umugabo cyangwa umugore mwiza ufitiye igihugu akamaro, umurezi wa mbere ni umubyeyi’’.

Murwanashyaka Evariste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO w’umusigire yavuze ko kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe ni uko Leta y’u Rwanda yashoramo amafaranga, kugira ngo umwana abeho neza, ibibazo abana bahura na byo bikabonerwa umuti n’igisubizo, abana bagomba kugira uruhare mu bimukorerwa, kuko akenshi usanga abakuru ari bo babatekerereza, yavuze ko usanga uturere turi ku isonga ari uduha abana uruhare mu kwakira ibitekerezo byabo mu gihe cyo gukusanya ibitekerezo mu gushyiraho ingengo y’imari.

Yagize ati ‘‘90% by’ibitekerezo byatanzwe n’abana mu Karere ka Kamonyi byashyizwe mu bikorwa mu gushyiraho ingengo y’imari igenerwa uturere’’.

Uyu ni umushinga watangiye mu 2019, ukorera mu turere 13 harimo Kamonyi, Rulindo, Bugesera, Rubavu, Kirehe, Gasabo n’utundi turere dutandukanye.Icyo kiganiro cyabaye ku incuro ya 4 abana yiga gusuzuma politiki yo gushora imari mu abana n’urubyiruko mu Rwanda, aho abana bitabiriye  baturutse mu Turere twa Burera, Rulindo, Nyarugenge na Kamonyi, ni mu turere 13 dukorerwamo igerageza ku burenganzira bw’Abana, bahuye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana.

Bamwe muri bo n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku abana (UNICEF, CLADHO, EPRN, Save the Children, abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo bifite mu inshingano mu kurengera abana.

Basanda Ns Oswald

To Top