Amakuru

Rwanda rwakiriye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko muri OIF

Kuva kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu muryango uhuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa, Assemblée Parlementaire de la Francophonie, APF.

 Ababarirwa muri 300 baturutse mu bice 4 by’Isi bigize Francophonie ni bo bitabiriye iyi nama ya 47 y’inteko rusange ya APF ifite insanganyamatsiko igira iti: Imiyoborere y’Isi: Uruhare rw’inteko zishinga amategeko mu kubaka amahoro arambye.”

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo hateganyijwe inama y’inteko rusange ya APF ndetse bikaba biteganijwe ko Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie Madame Louise MUSHIKIWABO  azageza ikiganiro ku bayitabiriye.

Gusa mbere yayo kuva kuri uyu wa kabiri hakaba harimo kuba n’izindi nama zirimo iya biro, iy’ihuriro ry’urubyiruko, iy’ihuriro ry’abagore n’iya za komisiyo enye.

Ubusanzwe inama y’inteko rusange y’inteko zishinga amategeko mu muryango wa Francophonie iba rimwe mu mwaka ariko ubu hari hashize imyaka 2 itaba kubera COVID19.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Perezida w’umutwe w’abadepite  Hon. Donatille Mukabalisa yagaragaje ko muri iyi nama hari byinshi u Rwanda ruzasangiza abayitabiriye.

 

To Top