Amakuru

Angola: Perezida Kagame na Tshisekedi ku buhuza bwa Lourenço bagiye gukorana ikiganiro ku ntambara ya FARDC na M23

Perezida Kagame yageze i Luanda muri Angola aho agiye gukorana ikiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kono (DRC) Felix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba na Perezida wa ICGLR.

Iyo nama izaganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa. U Rwanda rushinja Kongo Kinshasa ko ikorana n’umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

 Ati “Kongo Kinshasa yagiye itera inkunga FDLR, kandi ikibabaje ni uko ifashijwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO)’’.

Perezida Kagame yagize ati ‘‘Uko ni ko byagenze ko barasa ku butaka bwacu, nifurije ibyiza kuri twese, Kongo n’u Rwanda, ariko niba ibyiza bitaje, bigomba guhora binsanga, niteguye ibibi”.

Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 byatumye inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yitabiriwe na Perezida warwo Paul Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya akaba ari nawe wayitumije ngo yige k’umutekano muke, umaze iminsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abandi ba Perezida bitabiriye iyo nama ni Félix Tshisekedi wa Kongo Kinshasa, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uwo u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit n’Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama ivuga ko abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere, bateranye ku wa18 Kamena 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuhagarura amahoro.

Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibo bahuye baganira ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo.

Hashyizweho amahame azagenderwaho n’uwo mutwe, bashyiraho imikorere yawo, amategeko azawugenga, imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Basanda Ns Oswald

To Top