Ibidukikije

Rubavu: REMA yerekanye ibyavuye mu bushakashatsi bw’umwuka w’ikirere n’amazi y’ikiyaga cya Kivu

Amakuru dukesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije mu Rwanda (REMA) ejo ku wa 05 Mutarama 2022, ryerekana ko Umujyi wa Rubavu uherereye mu Intara y’Iburengerazuba ry’u Rwanda ko ikirere cy’ako karere kitameze neza ariko ko amazi akomeje kurangwa n’ubuziranenge mu kiyaga cya Kivu.

Abaturage batuye muri uwo Mujyi wa Rubavu mu Rwanda uhana imbibi n’Umujyi wa Goma muri RDC, bakomeje kugira impungenge ko ikirunga cya Nyiragongo ko gishobora kongera kuruka nk’ibyabaye ku wa 22 Gicurasi 2021, bitewe ni uko ku gasongero k’umusozi w’ikirunga cya Nyiragongo hakomeje gututumba icyokotsi, bagakeka ko gishobora kongera kuruka.

Ibyo byatumye ubuyobozi bwa REMA, bujya gukora ubushakashatsi bwimbitse yohereza itsinda ryo gusuzuma umwuka w’ikirere mu Karere ka Rubavu n’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Amakuru yavuye mu bushakashatsi bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe byo kugenzura neza ubuziranenge bw’amazi aturuka mu Kiyaga cya Kivu n’igenzura ry’ikirere.

Ati ‘‘Ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda cyashyizeho izindi nzego 6 zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ikirere, kandi zifata ingero nyinshi mu kiyaga cya Kivu’’.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti ‘‘Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko ubwiza bw’amazi y’ikiyaga cya Kivu buhamye nta mpinduka zigaragara’’.

Ubwo bushakashatsi bukomeza bugira buti ‘‘Mu gihe ikirere cyifashe nabi mu minsi yashize, ibi birashoboka ko ari ingaruka z’ibikorwa by’abantu nko guhumanya biva mu gutwara ibinyabiziga no gutwika amakara ko ntaho bihuriye n’iruka ry’ikirunga, ibipimo byerekana ko ubwiza bw’ikirere mu Karere ka Rubavu kuri ubu butameze neza, ibyo bikaba byaratumye dioxyde de sulfure yiyongera (SO2)’’.

Ati ‘‘ubwiza bw’amazi y’ikiyaga cya Kivu nta kibazo bufite, ubwiza bw’ikirere mu Karere ka Rubavu ntabwo ari bwiza ko ntaho bihuriye n’iruka ry’ibirunga’’.

Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu kimwe n’abakagenderera, barasabwa guhora bazirikana kwambara agapfukamunwa no kugabanya imyitozo ngororamubiuri yo hanze.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe na REMA nanone bwaje bukuriranye n’Ikigo cy’Ubugenzuzi cy’Ibirunga cya Goma nabyo bikurikirana no kugenzura uburyo icyo kirunga giherereye mu musozi wa Nyiragongo, aho usanga Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu usanga ingaruka bakunze kuzisangira bitewe ni uko ari imijyi ituranye kandi usanga bagenderana umunsi ku wundi, kuko usanga basangira ibyiza n’ibibi bishobora kubageraho ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), kimwe n’ubugenzuzi bwa peteroli na gazi bizakomeza gahunda yo gusuzuma ingaruka zose zishobora guturuka ku bikorwa bifitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo hagenzurwa ibyuka bihumanya ikirere, birimo dioxyde ya azote (NO2), ozone (O3), dioxyde de sulfure (SO2).

Hari kandi ibintu bito (PM), monoxyde de carbone (CO), na dioxyde de carbone (CO2). Acide (ph), ubwikorezi, ubukana bwa ogisijeni hamwe n’umuvurungano w’ikiyaga cya Kivu muri iki gihe cy’ibikorwa by’ibirunga byiyongera nabyo bizakurikiranwa kandi ibisubizo bikazajya bimenyeshwa abaturage uko byifashe.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) ku ikubitiro ni cyo cyatangaje  amakuru ko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

Ni cyo cyatumye REMA yohereza abakozi bayo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Abo bakozi bifashishije imashini 6 ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe.

Muri ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ikibazo cy’ubuziranenge bw’umwuka muri Rubavu bidafitanye isano n’Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

Iruka ry’ikirunga rikunze kubanza kugaragaza ibimenyetso by’imitingito mito mito naho nyuma y’iruka ryacyo hagakurikiraho imitingito minini, aho n’amazu usanga asenyuka bitewe n’uburemere bw’iyo nyamugigima.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibirunga OVG (Observatoire Volcanique de Goma) gifite icyicaro mu Mujyi wa Goma, buherutse kuburira abaturage begereye ikirunga cya Nyiragongo kurangwa n’ubwirinzi bushingiye kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura ndetse no kudakoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.

Ubwo buyobozi bukorera muri Kongo Kinshasa mu Mujyi wa Goma, busaba abaturage gukaraba intoki kenshi, koza imboga n’imbuto, gutwikira ibikoresho by’isuku, ibyo bariraho no kunyweramo, kwirinda gukoresha amazi y’imvura kimwe n’amazi y’ibiyaga.

Tubibutse ko ikirunga cya Nyiragongo giherutse kuruka ku wa 22 Gicurasi 2021, kigahitana abaturage mirongo mu gihe abandi bataye ibyabo, aho mu karere ka Rubavu, ibikoma by’ibirunga byangije hegitari  z’ubutaka aho abaturage bari basanzwe bahinga ndetse n’abaturage batari bake inzu zabo zirasenyuka.

Icyo gihe kandi REMA yagenzuye amazi y’ikiyaga cya Kivu basanga ari nta makemwa, nanone icyo gihe abaturage ibihumbi 8 baturutse Goma bahungiye Rubavu, barakirwa, baragaburirwa bahabwa n’amazi basubirayo bishimira ibyiza bakorewe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu ntangiriro z’umwaka muri Mutarama 2022, bagaragaje impungenge ko bumvise imitingito 2 mito, batangira kwibaza niba ikirunga kidashobora kongera kuruka.

Basanda Ns Oswald

To Top