Imyidagaduro

Umunyamakuru Gentil Gedeon yerekeje kuri Radio Kiss FM

Gentil Gedeon Ntirenganya ugiye kujya akorana na Isheja Sandrine, uhereye ku wa 03 Mutarama 2022 ni bwo yatangiye akazi kuri Kiss FM akaba asimbuye uwitwa Nkusi Arthur wagiye mu kandi kazi kuko yaraherutse kuvuga ko uhereye ku wa 14 Ukuboza 2021 atazongera gukorera iyo radio.

Gentil Gedeon Ntirenganya agiye kujya afatikanya ikiganiro cy’imyidagaduro na Isheja Sandrine.

Nkusi Arthur wakorera Radio Kiss FM, kuri ubu yamaze gusimbuzwa undi na we ufite izina rizwi mu itangazamakuru akaba ari we ugiye kujya akorana na Isheja Sandrine.

Ku wa 23 Ukuboza nibwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko tariki ya 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma we kuri Radio ya Kiss FM.

Arthur Nkusi akaba yarakoranaga na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo cya “Kiss Breakfast”.

Iyi radio binyuze kuri page yayo ya Facebook ikaba yamaze gutangaza ko umusimbura wa Arthur Nkusi uzajya ukorana na Isheja Sandrine Butera.

Yagize iti “Waramutse ! Waramutse ! Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja.”

Gentil Gedeon ni umunyamakuru ufite uburambe mu itangazamakuru, yakoreye Radio ya KT Radio yamazeho igihe, akaba yaramenyekanye mu kiganiro, “Inyanja Twogamo”.

Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda mu makuru y’imyidagaduro, dore ko yakoreye ama radiyo atandukanye  Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo: Radio Salus, Radio10 na KT Radio, uyu munsi akaba yerekeje kuri Radio Kiss FM ikunze gukurikiranwa cyane n’urubyiruko bitewe n’inkuru zisekeje zijyanye n’imyidagaduro.

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

To Top