Ibidukikije

Kayonza : Imvubu yajengereje abaturage yarashwe

Imvubu yari imaze imyaka hafi inne ijengereje abaturage bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano, kuko mu gihe cyashize bari baragerageje kuyihiga barayinanigwa, abo baturage bakaba bishimiye ko iyo nyamaswa yishwe.

Karuranga Léon, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare yabwiye itangazamakuru agira ati ‘‘iyo nyamaswa yabaga mu cyuzi cy’amazi kiri muri uwo murenge’’.

Yagize ati “Ni imvubu yabaga mu cyuzi gihangano (damu) kiri hagati ya Rugunga na Nyabugogo, aho gifite amazi asa n’aho agaburira Umurenge wose kuko akoreshwa n’abaturage benshi mu buhinzi, iyo mvubu rero yatangiye ari imwe ikajya yonera abaturage Akarere kitabaza Ingabo zacu ntibyahita bikunda ko iraswa, zigera aho ziba nyinshi zigera muri eshatu bagerageza kuzirasa ntibyakunda.”

Yakomeje avuga ko kuva mu 2017 izi mvubu zazengereje abaturage zibonera imyaka aho buri gihembwe cy’ihinga abenshi mu baturage begereye icyo cyuzi gihangano zibonera imyaka cyane bagatakamba ngo Leta izazihakure.

Ati “Uyu munsi rero hari ahantu imwe yaguye iheramo hameze nk’umwobo, abaturage babimbwiye rero tujya kuzana abasirikare badufasha kuyirasa, twari turi kumwe n’abashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse n’inzego z’ibanze.”

Yakomeje agira ati “Iyo mvubu nyuma yo kuraswa yahise ijyanwa muri Pariki y’Akagera ihabwa izindi nyamanswa zamenyereye kurya inyama kuko abaturage bayiriye inyama zayo zishobora kubagwa nabi.”

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

 

To Top