Ubukungu

Abakorera kampani ya Mota barasaba kubishyuriza amafaranga bakoreye

Abakorera kampani Mota ikorera mu Kagali ka Kamusenyi Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango imirimo yo gusya amabuye ajyanwa kubakishwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, barifuza ko ubuyobozi bubishyuriza amafaranga bamaze ukwezi kose bakora, ibyo ngo biri kugira ingaruka ku buzima bwabo n’imiryango yabo.

Mu Kagali ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ubwo twahageraga twahasanze abakorera kampani ya Mota y’abashoramari b’abanyeportugali ikora imirimo yo gusya amabuye yo kujya kubakisha ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Bamwe muri abo bakozi b’iyo kampani bariye karungu bakaba bahagaritse n’akazi, mu kuganira nabo bagaragaza ko nyuma yo kuba bamaze ukwezi kurengaho iminsi uwitwa Juvenal Muhozakeye ubakoresha muri iyi kampanyi ngo yaranze kubishyura, barikwicwa n’inzara ibyiyongeraho ko ngo babuze aho bavana amafaranga yo kugura ibikoresho by’abana bagiye ku ishuri.

Bati“ twe tumaze igihe kirenga ukwezi dukoze, ariko twakishyuza ibyo twakoreye ngo natwe tubashe kwicyenura bakatwihorera, ni gute uha umuntu imbaraga zawe we nta guhe ibyo wavunikiye umukorera?”.

Abo bakozi ba kampany ya mota ngo bagiye baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakomeza bavuga ko inzego z’ubuyobozi zikwiye kubishyuriza uyu rwiyemezamirimo ubakoresha muri iyi kampani, uhora abaha ikizere cyo kubishyura kidashyirwa mu bikorwa.

Kuri Juvenal Muhozakeye uvugwa n’aba baturage kubambura amafaranga bakoreye mu mirimo y’ubwubatsi yabakoresheje muri iyi kampani ya Mota, avuga ko impamvu na we yatinze guhemba bano bakozi, ari uko na we abamuhaye isoko bari bataramuha amafaranga, gusa ngo ikibazo cy’abo bakozi kiracyemuka mu gihe cya vuba.

Ati“ ntabwo twavuga ko twabambuye, ahubwo nuko natwe twari tutarabona ubushobozi bwagombaga gutuma bishyurwa, kuba baradukoreye ntibahebwe ntabwo ari byiza kuri bo ariko rwose nibabe bihangane amafaranga yabo turayabaha mu minsi micye pe,nta cyumweru gishira batayabonye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana iyi kampani Mota ikoreramo, Mutabazi Patrick, avuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwatangiye gukurikirana iki kibazo no kwishyuriza aba baturage amafaranga yabo.

Abavuga ko bakorera Kampani yitwa Mota, Juvenal Muhozakeye ubakoresha akaba yaranze kubishyura amafaranga yabo bakoreye, ni abagera kuri 20, aho harimo abafitiwe amafaranga arenga ibihumbi 200 000frw, mu gihe abafitiwe umwenda muto ari abafitiwe amafaranga ari hagati 30k na 60k frw.

Eric Habimana

 

To Top