Ubukungu

Nyanza:Abagore barashinja abagabo gusesagura umutungo w’urugo

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, baratunga agatoki abubatse ingo kuba nyirabayazana y’amakimbirane akirangwa muri zimwe mu ngo zo muri kano karere, ahanini biturutse kukutanyurwa nibyo bafite bakifuza kubaho ubuzima badafitiye ubushobozi abaturanyi babo babamo.

Abatuye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, bavuga ko kuba hakiri imiryango ikirangwamo amakimbirane, ahanini biterwa ni uko hakiri abagabo badashaka gukora kandi bakifuza kubaho ubuzima bwiza badafitiye ubushobozi, bakumva ko bagomba kugira bimwe mu byo batunze bagomba kwigomwa ariko bagahaza ibyifuzo byabo.

Nyamara ibi ni byo bituma muri uwo murenge hakigaragara amakimbirane, kuko ibyo byifuzo byabo batabasha kubyumvikanaho nabo bashakanye bigateza kutumvikana biganisha ku makimbirane.

Bati“ hari abagabo bamwe badashaka gukora, ugasanga umugore abyutse ajya guca inshuro undi asigaye mu rugo, yataha nta kintu acyuye ugasanga umugabo ati ucyuye iki, akifuza ko barya inyama kandi azi ko nayo kugura ibijumba batayabona, naho umuturanyi we yariye neza, akambara neza akumva ko ibyo na we bigomba kumugeraho hamwe niba ari n’imyaka iri mu rugo, yifuza ko yagurishwa ariko akabona icyo ashaka”.

Kajyambere Patrick Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza yemera ko amakimbirane yo mu murynango ahari, kandi usanga inshuro nyinshi aba ashingiye ku mitungo, ibyo aheraho avuga ko ingamba bafite zirimo ko abahora hafi ingo zifitanye amakimbirane baziganiriza kugira ngo naho akigaragara acike burundu.

Ati “ ni byo koko turacyafite imiryango imwe n’imwe ikirangwamo amakimbirane, ariko ntabwo twavuga ko yose aturuka ku kwifuza no kudashaka gukora, gusa na none icyo bihuriraho ni uko byose ari ibiba biganisha ku mitungo, ayo rero arahari, ariko natwe nkibisanzwe dukomeje ubukangurambaga, aho dushishikariza abaturage kugana umugoroba w’ababyeyi, abafitanye ibibazo ni ho bagaragarira hanyuma akaba ari na ho bicyemukira, kuko mu gihe bitagaragajwe ntabwo bishobora gukemuka”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’abaturage kigaragaza ko abagore 40% bubatse ingo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri bikozwe n’abo bashakanye, 31% barikorerwa n’abo babana cyangwa bakundana,12 % bagakorerwa irishingiye ku gitsina mu gihe 37% bakorerwa ihohoterwa ribabaza umutima.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ifatwa ry’ibyemezo mu rugo, aho 83% by’abagore bafatanya n’abagabo babo mu ifatwa ry’ibyemezo, mu gihe abagabo 93% bashobora gufata icyemezo ku buzima bwabo batagishije inama abagore bashakanye.

Kandama Jeanne

To Top