Umuco

Abanyamulenge batuye Uvira bari mu kaga gaterwa n’insoresore z’Abapfurero

I Buvira, Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri iki gitondo amoko atandukanye yiganjemo insoresore z’Abapfurero, zazindukiye mu myigaragambyo basenya Urusengero rwa CADC rwiganjemo Abanyamulenge, batwika amapine y’imodoka, bafunga imihanda, basenya amwe mu amazu y’Abanyamulenge, icyo bagamije ni kubabuza amahoro n’umutekano.

Ikibabaje ni uko babikoraga inzego z’umutekano zose zirebera harimo Polisi y’Igihugu, Abasirikari ba FARDC

Ikibabaje ni uko babikoraga inzego z’umutekano zose zirebera harimo Polisi y’Igihugu, Abasirikari ba FARDC ariko ntibagire icyo bakora mu guhoshya iyo myigaragambyo, abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge buri guhigwa bukware, bavuze ko buri muntu wese yakomeza kuguma mu rugo iwe, kuko bashaka inyendamuvano, ngo babone uko babagirira nabi.
Impamvu ingana ururo, abo bapfurero bitwaza ko mu gihe cyo gushyingura Umwami Kabarure wari usanzwe ayobora Groupement Bijombo wari uherutse kwitaba Imana agashyingurirwa i Bukavu, hanyuma hazamo Hon Nyarugabo na Minisitiri Gisaro Alexis, kuko bigenda mu muco nyafurika bavuga ko umusimbuye ari umwana we, uzakomeza kwima mu gihe sé yitabye Imana.

Nubwo iyo nama yitwa ko yahamagajwe na mwami ariko si byo, n’abapfurero bashak’intambara hamwe n’Abavira

Abo bapfurero, uyu munsi ku wa 09 Nzeri 2021, bahise biroha mu mihanda batangira gutwika ibikorwa by’iterambere by’Abanyamulenge harimo n’inzu y’abashyitsi (Guest House) barayangiza, bangiza n’urusengero basengeragamo, kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba bikomeza cyangwa niba bihagarara.
Ubuyobozi bwa mituwalite y’Abanyamulenge batuye Uvira bashyize itangazo rigira riti ‘‘Ubuyobozi bwa mutualité shikama Uvira, buramenyesha abanyamuryango bose b’uyu muryango, imyigaragambyo iteguwe muri iki gitondo cyo ku wa kane le 09/09/2021 n’abaturanyi bacyu, idafite impamvu nimwe itumye bayitegura, kubera iyo mpamvu tukaba dusaba abanyamuryango ba Shikama bose, kutazinduka mu mihanda kugeza saa ine 10h kugira ngo tubanze turebe uko bigenda, twihanangirije abantu bose kuba mu mago yabo n’abana babo babiyigereze, tukaba twizeye ko mubyubahiriza murakoze, umuyobozi wa Shikama Uvira Rucyahanira R Alexis’’.
Hari umwe mu batuye Uvira wagize ati ‘‘Ikanisa rya CADC bariteye kobararikundura insoresore z’abapfurero’’.
Hari undi wanditse mu gifaransa ati ‘‘Le Maire de la ville d’Uvira Pasteur Kiza Muhato, en route vers son bureau. Il vient de la réunion qui a durée 4 heures dans l’Office du Mwami Edmond au quartier Kabindula. Un seul point était inscrit à l’ordre du jour : Comment profiter de cette situation de conflit armé qui a occasionné la mort de SEBASONERA OBED et développer la stratégie à utiliser pour effacer la vraie histoire du groupement de Bijombo. Décisions prises dans cette réunion son la houlette du Maire de la ville d’Uvira Pasteur Kiza Muhato. 1. Utiliser les jeunes dans des manifestations contre le Gouverneur de la province du Sud-Kivu Théo NGWABIJE KASI et tout Munyamulenge sur le sol congolais ; 2. A partir d’aujourd’hui mercredi 08/09/2021, nous allons exploiter les différentes structures des sociétés civiles pour propager des messages de haine contre la communauté Banyamulenge sur les radios locales d’Uvira; ….. la suite à 19h00’’.
Inama yabaye ahari ejo kuwa 08 Nzeri 2021, yatumiwemo Abavira, Abapfurero, Ababembe n’Abanyintu, muri iyo nama kandi yatumiwemo na Meya w’Umujyi wa Uvira, icyo kiganiro cyakorewe kuri Chefferie y’Abavira,iyo nama yari yiganjemo intangondwa bagamije gutera ubwoba Abanyamulenge batuye muri uwo Mujyi wa Uvira ngo babone uko babagirira nabo ndetse bagamije kubasenyera.

Utiliser les jeunes dans des manifestations contre le Gouverneur de la province du Sud-Kivu Théo NGWABIJE KASI et tout Munyamulenge sur le sol congolais

Nubwo iyo nama yitwa ko yahamagajwe na mwami ariko si byo, n’abapfurero bashak’intambara hamwe n’Abavira, abo ni bo babikwirakwije mu bantu maze babasaba kuja kubyemeza mwami, ni mu gihe uyu mwami amuhamagara amumereye nabi, yarwaye paralysie ku buryo no kuvuga bitakimworohera. Ubu rero ngo niba ntagikozwe vuba ngo harakorw’imyigaragambyo ikomeye yokubyamagana.

Ikanisa rya CADC bariteye kobararikundura insoresore z’abapfurero’’.

Ibyo rero bikaba byatera Abanyamurenge bari Uvira ubwoba, kuko bakwibasirwa.
Muri byo biganiro ndetse nabandikishaka izo nzandiko, harimo abagabo nka TETE, uyu tete n’umupfurero, ni we warwanyaga muzee Kabarure, kugeza aho banamurasiye iwe mu nzu bamuziza ubwami bwe, ni na we watumye Bijombo isenyuka n’abambari be.

To Top