Ubuzima

Muhanga:Bahawe ibikoresho byo kwifashisha mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Abajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake bo mu Karere ka Muhanga bahawe ibikoresho n’ibitaro bya Kabgayi ishami rivura amaso ku nkunga ya Christian Blind Mission (CBM), mu buryo bwo gufasha kano karere guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, na cyane ko bano ari bo baza imbere mu bahura n’abantu benshi muri ibi bihe isi n’u Rwanda bihanganye n’icyo cyorezo.

Ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyikirizwa ibyo bikoresho

Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka wa 2021 nibwo bamwe mubakorerabushake n’abajyanama b’ubuzima batakaga ko badafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mubukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kubasha gukurikirana ababa bagaragaweho n’ubwandu bw’icyo cyorezo.

Ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyikirizwa ibyo bikoresho

Kuri ubu imvugo bari bafite icyo gihe itandukanye ni yo bafite ubu nyuma yaho ibitaro bya Kabgayi bitewe inkunga na Christian Blind Mission bashyikirije Akarere ka Muhanga ibikoresho bizafasha bano bajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake kwirinda icyorezo cya Covid-19, no gukora akazi kabo ka buri munsi neza nta mbogamizi bafite z’uko bashobora kwandura, na cyane ko bahura n’abantu benshi igihe bari mu bukangurambaga n’igihe bagiye kureba uko ubuzima bw’abasanzwemo iki cyorezo buhagaze.

Bati “twajyaga tugira impungenge z’uko dushobora kwandura covid-19 bitewe n’uko abo twahuraga na bo ntabwo twabaga tuzi uko ubuzima bwabo buhagaze, tugenda henshi, duhura na benshi, byari bikwiye rero ko natwe dutekerezwaho tugafashwa kubona ibikoresho bihagije kubera ko ibyari bihari byari bike”.

Ku ruhande rw’abajyanama b’ubuzima bo bati “ nk’umuntu ugomba kugira ubwoba, niba ugiye kureba uko umuntu urwaye Covid-19, abayeho mu gihe arwariye mu rugo urumva ko ugenda wikandagira, hari abo tujyana kwa Muganga bayicyekamo, abo ducyura basanze barwaye, no mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura n’abantu benshi, cyari cyo gihe rero ngo natwe dutekerezweho”.

Ni ibintu kandi binashimangirwa na Dr Théophile Tuyisabe umuyobozi wa servisi ivura amaso mu bitaro  bya Kabgayi Ishami rivura Amaso, nka bamwe mu bagize uruhare kugira ngo bino bikoresho biboneke aho  avuga ko icyo gitekerezo bakigize nyuma yaho baboneye ko kano Karere ka Muhanga, kari mu turere dukomeje kugaragaramo ubwandu buri hejuru, maze na bo bitabaza CMB nk’umuterankunga wa bino bitari basanzwe bafatikanya mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Ati “twabonaga ubwandu buri kwiyongera kandi bamwe mu badufasha gushyira mu bikorwa uko ingamba zashyizweho zikurikizwa, tukabona ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga, ni yo mpamvu rero twifashishije CBM kuko basanzwe badufasha muri byinshi, maze nabo baratwumva niko kubasha kubona bino bikoresho bitandukanye”.

Kayitare Jacqueline umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ibyo bikoresho bije ari igisubizo, kuko mu byo bari bafite bihangayikishije harimo no kuba abo bajyanama b’ubuzima ndetse n’abakorerabushake, batagiraga ibikoresho byo kwifashisha kandi bari mu bahura n’abantu benshi.

Kayitare Jacqueline umuyobozi w’Akarere ka Muhanga nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho

Ibyo bikoresho byatanzwe birimo udupfukamunwa dusaga 1 800, sanitizer 1 700 za litiro 1, na 45 za ml 500, hatanzwe kandi gloves amakarito 138, utwuma dupima umuriro dusaga 80, byose bihagaze ku agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Eric Habimana

 

To Top