Ubukungu

Rutsiro:Abaturage bababajwe no kuba batazasubizwa amafaranga yabo batanze

Abatuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bababajwe ni uko ubuyobozi bw’ako karere buherutse guhindura imvugo bukababwira ko batazasubizwa amafaranga bahaye ako karere mu mwaka wa 2019 y’ubukode bw’igishanga cya Nyamugari, kiri muri uwo Murenge wa Ruhango, ni nyuma y’uko kuva bayatanga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwababujije guhinga, ariko bukabizeza kuzasubizwa amafaranga batanze.

Mu kwezi kwa Munani ku mwaka wa 2019, nibwo umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage n’abo baturage binubiraga ko bakusanyije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 yo gukodesha igishanga cya Nyamugari ngo bagihingemo, bakayashyira kuri konti ya banki y’akarere kabo ariko bakabuzwa guhinga bizezwa n’akarere ko bazasubizwa amafaranga batanze.

Kugeza n’ubu abo baturage bavuga ko batigeze bayasubizwa ndetse ko batewe agahinda ni uko hagati mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, bakuriwe inzira ku murima n’ako karere ko batazanayasubizwa.

Bati “twakusanyije amafaranga tuyaha akarere katubwira ko ari ubukode bw’igishanga cya Nyamugari kugira ngo tuzemererwe kugikoreramo, twarategereje ko twakwemererwa kugihingamo turaheba, ni yo twabazaga impamvu batubwiraga ko barimo kubyigaho, ariko kugeza ubu tubabajwe ni uko byarangiye batubwiye ko n’ayo mafaranga ntayo tuzasubizwa”.

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yadutangarije ko batazayasubizwa Ati “ariko amafaranga barayasubijwe, ubwo abasaba amafaranga y’uriya mwaka bavuga ko batayasubijwe bo ntabwo bazayasubizwa, twarabibasobanuriye ko batagomba gusubizwa amafaranga, abagombaga kwishyurwa bamaze kuyahabwa, ikindi kuba barayishyuye nta n’uwari ubibasabye”.

Kuri ubu hashize imyaka ikabakaba ibiri, abakodesheje igishanga cya Nyamugari mu Murenge wa Ruhango wo mu Karere ka Rutsiro, bagamije kwiteza imbere biciye mu buhinzi, bahombye. Ni nyuma y’uko bose hamwe batanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 anarenga ateganywa n’itegeko, ariko bakabuzwa guhinga.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top