Umuco

Muhanga:Barasabwa kudahungabanya imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidèle Ndayisaba, yasabye abaturage batuye muri ako karere ko bagomba kurangwa n’ibikorwa byiza bidahutaza uburenganzira bwa bagenzi babo, bababwira imvugo zibakomeretsa ndetse n’ibikorwa bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ibikorwa byatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Nyamabuye, aho hakozwe urugendo rw’amaguru rwazengurutse Umujyi wa Muhanga, ku ikubitiro bikaba byatangijwe hashyirwaho icyapa cyerekana amahame agenga ubumwe n’ubwiyunge, kikaba cyashyizwe hafi yahubatse Gereza Nkuru ya Muhanga, nka hamwe muhafungiye bamwe mu bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyapa kigaragaza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge(Foto by @Millecollinesinfos)

Fidèle Ndayisaba yavuze ko uburyo bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bafite, ni ukwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Jenoside yabayeho kubera ko hari hamaze kubaho amacakubiri mu Abanyarwanda, uburyo bwo guhangana n’abayihakana n’abayipfobya, ni ukwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ikindi turacyari mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni byiza rero ko tugomba gukomeza kuzirikana n’ihame ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo”.

Hatashywe inzu y’ubumwe n’ubwiyunge yahawe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukamusoni Hamissa

Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko bateguye ibyo bikorwa bigomba kumara ukwezi mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, mu buryo bwo kwegera abaturage kugira ngo babashe kubashishikariza ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge, babinyujije mu bikorwa byo gufasha abaturage, bubakira abatishoboye, bagabira inka abarinzi b’igihango ndetse n’abakennye kurusha abandi, kugira ngo na bo babashe kwiyubaka.

Ati “twateguye ibyo bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo tubashe guhuza b’abandi babanye mu bice bitandukanye, yaba abakoze n’abakorewe Jenoside kugira ngo tunategure ibikorwa bigomba kubahuriza hamwe, mu buryo bwo kububakamo ubumuntu n’ubupfura”.

Muri uku kwezi kandi hatanzwe inka 13 ku barokotse Jenoside batishoboye n’abarinzi b’igihango, hatashywe n’inzu 3 zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Shyogwe, Kabacuzi na Rongi.

Eric Habimana

To Top