Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bemerewe inkoko n’uruganda ”Zamura Feeds” rukora ibiryo by’amatungo, none umwaka ukaba ushize amaso yaraheze mu kirere, nyamara bari baramaze kubaka ibiraro byazo mu masambu yabo.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kuba abo baturage bataragezwaho izo nkoko zo korora byatewe n’icyorezo cya covid-19.
Muhutu Aimable utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, we n’abagenzi be bagera kuri 7, ni abaturage bemerewe inkoko zo korora nu ruganda ”zamura feeds”, bakaba bavuga ko bategereje izo nkoko baraheba, ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka z’ubukene, kuko ibiraro byubatswe mu masambu yabo byo kororeramo izo nkoko bari guhabwa ntamusaruro birimo kubaha, nyamara batanemerewe kubyororeramo n’andi matungo.
Ati “baraje baraduhugura, bamaze kuduhugura uko borora inkoko badusaba ko bakubaka ibiraro mu masambu yacu maze bakazaduha inkoko zo korora, mbese byari nko kubororera kuko bari kuzajya baza kuzisarura, tukabona ifumbire, hari n’uburyo natwe twari kujya twunguka, baduhaye ibyiciro bibiri gusa, bamaze gusarura ikiciro cya gatatu cyahawe bamwe, abandi ntitwazihabwa, hashize umwaka urenga dutegereje twarahebye, nta kintu twemerewe kuzikoreramo kandi zubatse mu masambu yacu”.
Ni mu gihe kuri icyo kibazo cy’abo baturage ubusanzwe bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, urwo ruganda rukoreramo, Andrew Rucyahanampuhwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, n’ubwo avuga ko habayeho guhomba ku ruhande rw’uruganda bitewe n’icyorezo cya covid-19, arizeza abo baturage ko inkoko zo korora bemerewe bazazihabwa, nubwo adatangaza igihe bizabera, kuba nta kindi bemerewe gukoreramo byo ni ukugira ngo hatajyamo indwara maze igihe bazaba bahawe izo nkoko zikaba zakwandura.
Ubusanzwe urwo ruganda rwa ”Zamura Feeds”, rukaba rwaragombaga gufasha abaturage 500 mu kubona inkoko zo korora, mu rwego rwo kubafasha kuzamura iterambere ry’imiryango yabo, nyamara bikaba atariko byagenze, kuko kubera Covid-19 inkoko zo korora zahawe bamwe abandi ntibazibona, ku buryo bamaze igihe kirenga umwaka bategereje izo nkoko amaso yaraheze mu kirere.
Eric Habimana