Umuco

Gatsibo: Abaturage babangamiwe no kutagira aho bashyingura ababo

Abaturage bo mu Murenge wa Remera kimwe n’ahandi mu Karere ka Gatsibo biganjemo abasanzwe bakodesha batagira ubutaka, bavuga ko bashyingura mu ngo abandi bagasaba abaturanyi ubutaka bwo gushyingura ababo, kubwo kutagira irimbi rusange.

Abataka kubangamirwa no kutagira amarimbi rusange ni abo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Bushobora mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko kubura aho ushyingura uwawe rimwe na rimwe ukajya kumusabira aho wamushyingura, ibyo bita kumucumbikisha, bibabangamira kandi nyamara Leta yari ikwiye gushyiraho aho bashyingura mu buryo bwa rusange.

Bati “turakennye, naho dufite ni aho kudufasha kubaho kuko ni hato tuhifashisha duhinga, iyo hagize ugira ibyago agapfusha umuntu, hari igihe biba ngombwa ko ujya kumucumbikisha, cyangwa se ukamushyingura mu nzu”.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko ikibazo cy’amarimbi kiri rusange, cyakora ngo bamaze kugifatira umurongo w’ahashyirwa irimbi rusange muri buri murenge, bikazemezwa n’inama Njyanama y’Akarere nk’uko bigenwa n’amabwiriza.

Muri gahunda yo gushyiraho amarimbi rusange, biteganywa ko muri buri kagari hagomba kubamo irimbi rusange, hifashishijwe ubutaka bwa Leta buzwi nk’ibisigara, ni mu gihe mu Karere ka Gatsibo imirenge 14 ikagize, imyinshi muri yo ntaho gushyingura mu buryo bwa rusange hagenwe, ari naho bahera bisegura ku baturage bavuga ko muri iki gihembwe cya 4 cy’uyu mwaka w’imihigo, inama njyanama izemeza umurongo wahawe iki kibazo, n’iryo abaturage bakabona aho bashyingura bitabagoye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwamaze gusuzuma inyigo y’ahashyirwa amarimbi muri buri murenge, hasigaye icyemezo cy’inama njyanama nkuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibiteganya.

Eric Habimana

 

To Top