Uburezi

Rutsiro:Abiga bakuze barishimira intambwe bamaze kugeraho

Abatuye mu Karere ka Rutsiro biga bakuze, barashishikariza bagenzi babo bakuze batazi gusoma no kwandika, kwitabira amasomero, kuko birimo inyungu zinyuranye.

Nyirasave na Immaculée ufite imyaka 45 y’amavuko, na Bigirumuremyi Jean Claude w’imyaka 39, ni bamwe mu biga mu masomero y’abakuze mu Karere ka Rutsiro, aho bigira mu Murenge wa Rusebeya.

Bavuga ko mu myaka 3 ishize ubwo batangiraga kwiga, hari bamwe mu baturanyi babo babannye babagereranya n’inkorabusa, ariko kuri ubu nabo bakaba baramaze kubona inyungu zibirimo.

Bati “kuba twaragannye amashuri y’abakuze hari byinshi byadufashije, kubera ko ubu ntabwo ushobora kujya ahantu runaka ngo uyobe, kuko dusigaye tubasha kwisomera ibyapa bikadufasha kugera aho tujya, icyo twasaba ni uko ano mashuri yagezwa hirya no hino mu gihugu, kuko hari benshi batarasobanukirwa n’akamaro kayo”.

Manirampa Vincent ukuriye abigisha mu masomero y’abakuze mu Karere ka Rutsiro, umaze imyaka isaga 8 abikora, avuga ko abigishwa bagaragaza impinduka mu mibereho yabo ziturutse ku masomo bahabwa, n’ubwo hari zimwe mu mbogamizi zikiri muri iyi gahunda asaba ko zagira icyo zikorwaho.

Habasa Ange Felix umukozi wa REB ushinzwe uburezi bw’abakuze, avuga ko kuri ubu uburezi bw’abakuze mu Rwanda budahagaze nabi akongeraho ko icyo kigo gishishikajwe no gukemura ingorane muri gahunda yo kwigisha abakuze, ndetse agashishikariza abakuze batazi gusoma no kwandika kugana isomero abegereye bakabyigishwa.

Amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda, avuga ko kuri ubu mu gihugu hose hari amasomero y’abakuze hafi ibihumbi bitanu na 200 yigwamo n’abasaga ibihumbi 120.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), kivuga ko gishishikajwe no gukora ibishoboka byose ngo uburezi bw’abakuze butere imbere kurusha uko bumeze ubu mu Rwanda.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top