Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima, kuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ariko hari n’abandi bavuga ko ashobora kuba yahitanywe n’icyorezo cya coronavirus Covid-19, abanya Tanzania bakaba bari mu kababaro ko kubura umuyobozi w’igihugu bakundaga.
John Pombe Magufuli yavutse ku wa 29 Ukwakira 1959 ahitwa Chato muri Tanzania, yitaba Imana ku wa 17 Werurwe 2021, yashakanye na Jeannette Magufuli, bari bafitanye abana 2 ari bo Jessica Magufuli na Joseph Magufuli, yabarizwaga mu Ishyaka ryitwa Chama cha Mapinduzi, yize muri Kaminuza ya Dar Es Salaam uhereye mu 1988-2009, yize kandi muri Kaminuza ya Mkwawa College ishinzwe uburezi, aho ni majyepfo ya Tanzania, amashuri abanza yayigiye Chato.
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania John Pombe Magufuli witabye Imana yari afite imyaka 61, akaba yarize mu mashuri yisumbuye Ubutabire (Chimie) n’imibare (Mathematics) akaba yari Perezida wa gatanu uhereye muri 2015.
John Pombe Magufuli witabye Imana yabaye Minisitiri w’umurimo, ubwikorezi n’itumanaho uhereye 2000-2005 ndetse na 2010-2015, uhereye mu mwaka wa 2019-2020 yahoze ari umuyobozi (chairman) wa SADC (Southern African Development Community).
Dr. Pombe Magufuli, ku wa 17 Gicurasi 2020, yatangaje ko umwana we yarwaye Coronavirus Covid-19 ariko aza kuyikira, yavuze ko icyo gihe umwana we yihaye akato, akoresha tangawizi, avuga ko ari mutaraga akomeye nta kibazo.
Pombe Magufuli yavuze ko igihugu cye cya Tanzania kizakora icyo gisobanukiwe kizi ko kitazakora icyo gihatirwa gukora n’abantu bavuye hanze, ko igihugu cye kitazatanga amabwiriza yo gukomeza kuba mu rugo, kuko abandi babikora ko Imana izafasha gutsinda icyago cya Corona.
Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango n’igihugu cya Tanzania cyabuze intwari aho yavuze ko abuze inshuti ye nk’umwe mu bayobozi b’Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije umubyeyi wa Magufuri Suruhu Hussein, yihanisha kandi Jeannette Magufuri umufasha we, yihanganishije kandi abaturage b’igihugu cya Tanzania.
Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatanze ubutumwa bwo guhumuriza umuryango wa Dr. Pombe Magufuli, yihanganishije n’abaturage b’icyo gihugu yatanze ubutumwa ko Abanyarwanda batangira icyunamo kugeza ubwo umubiri wa Dr. Pombe Magufuri uzashyingurwa, uhereye uyu munsi ibendera rigomba kumanuka mu cyakabiri kugeza kuri za ambasade zayo aho ziherereye ku isi.
Abaturage hirya no hino ku isi bakomeje gutanga ubutumwa bavuga ko Perezida Pombe Magufuri yari mwiza, agakunda aba Tanzania bose cyane abakene, ko yagaga amafuti akarangwa n’ishyaka no guharanira guteza imbere igihugu cye.
Basanda Oswald