Ku wa 22 Gashyantare 2021 nibwo inkuru idasanzwe yumvikanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu Majyaruguru ya Goma mu gace ka Parike ya Virunga ko Luca Attanasio ambasaderi w’Ubutaliyani yahitanywe n’abagize ba nabi.
Ambasaderi Luca Attanasio yapfanye n’abandi bantu 2 ari bo, umushoferi wari utwaye imodoka ya PAM (Programme Alimentaire Mondiale) n’uwari ushinzwe kumurinda ari we Vittorio Laccovassi, abo uko ari batatu bahise bahiga ubuzima.
Luca Attanasio akimara kuraswa n’abo bagizi ba nabi mu inda yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Goma bishinzwe umuryango w’abibumbye muri Kongo Kinshasa, yitaba Imana nyuma y’amasaha make bitewe n’ibikomere yatewe n’abo bagizi ba nabi bamurashe kimwe n’abagenzi be.
Amakuru yatanzwe na Arstide Bulakali Mululunganya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Umuco Gakondo muri Kongo, itunga agatoki inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ko bashobora kuba bari inyuma y’icyo gitero cyahitanye uwo ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo.
Ambasaderi w’Ubutaliyani bivugwa ko yari yagiye gusura ihuriro rishyirwamo ibiribwa rya PAM rigafasha ishuri rifashwa n’uwo muryango, riherereye mu muhanda ugana Ruchuru, muri Groupement ya Kibumba mu Intara ya Nyiragongo, akaba yararashwe ku isaha tatu (9 heures) za mu gitondo atari yagera kuri iryo shuri rifashwa n’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku isi (PAM).
Amakuru yakomeje gucicikana aturuka aho Ambasaderi Luca Attanasio yarasiwe n’abagenzi be ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashobora kuba yari yagiye ahacukurwa amabuye y’agaciro aho yari aherekejwe n’umwana muto utagejeje imyaka y’ubukure, kugira ngo amwereke ahacukurwa ayo mabuye y’agaciro, ntibiramenyekana niba yari yagiye mu rwego rw’ubucuruzi cyangwa se ku zindi mpamvu zitari zamenyekana.
Abanyekongo bavuga ko Ambasaderi Luca Attanasio yari arenze kuba umudipolomate n’umunyepolitiki, kuko yari asanzwe ari umuntu w’umuyempuhwe no kwita ku abantu bari mu kaga bitewe n’intambara z’urudaca mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo haba mu Intara y’Amajyaruguru n’iyo Amajyepfo zo muri Sud-Kivu (RDC).
Afatikanyije n’umugore we bari bafitanye abana 3 yari ahagarariye Umuryango w’Uburaya ariko kandi bakita ku bibazo by’abakene, akabakorera icyo ashoboye.
Ku bufatanye n’imiryango yita ku bakene yitwa Bergame, yafashije abarwayi, abasaza n’abana bo ku muhanda, yakoze imirimo itandukanye mu muryango Tumikia ahitwa Kikoti akenshi yasuraga no kwita ku basaza n’abakecuru ahitwa Masina, kuko yateguraga ifunguro akarisangira n’abageze mu zabukuru.
I Kisangani yagiye afasha abihaye Imana kubona urumuri rw’ababyeyi bashaka kwibaruka no kubabonera uburyo bwo kubika amaraso afasha indembe kwa muganga, we n’umugore we bakabagurira icyuma gitanga amashyanyarazi, ibikorwa bitandukanye byo kwita ku batishoboye yabikoraga atagamije kwigaragaza imbere y’itangazamakuru ngo babone imirimo akora.
I Kinshasa, yagiye akusanya amafaranga y’ubutabazi hamwe n’umugore we aho bashyinze ihuriro bise ‘‘Mama Sophia’’ rigamije kwakira abana bo ku muhanda, aho ni ho yatahuye umukobwa wenda gupfa amujyana ku bitaro atanga ikiguzi cyose y’ibyo bitaro byavuye uwo mwana.
Bitewe no gusobanukirwa byimbitse uburasirazuba bwa Kongo n’ibibazo by’intambara z’urudaca biharangwa bigatuma abaturage bahora mu gahinda gakabije, yafatikanyije n’umuryango witwa ‘‘Saint Egidio’’, aho yagiye akora imishinga yo kwita ku baturage bahuye n’ubumuga buterwa n’intambara n’abageze mu zabukuru kimwe no mu Butaliyani yahawe igihembo cyiswe ‘‘Nassiryia’’, bitewe n’ibikorwa by’amahoro ariko ntabwo yigeze ashaka kwigaragaza na gato.
Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo Luca Attanasio afatwa nk’intwari y’abakene haba ku abanyekongo bazahora bibuka imirimo yabakoreye no kwita ku bantu bashenguwe n’agahinda, kuko yari yaramenye byimbitse ibibera mu karere.
Luca Attanasio umugabo w’imyaka 44 y’amavuko akaba yarapfuye ku birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma, yarazi neza ko ako gace ari ahantu habi cyane kandi hateye inkeke, aho ni ho kandi umurinzi wa Pariki ya Virunga yiciwe n’abagizi ba nabi Emmanuel de Melode ni mu gihe yajyaga I Goma ari kuri Moto, ako gace ni ho usanga imitwe yitwaje intwaro ari yo FDLR, Mai Mai n’abandi bagizi ba nabi bafunga imihanda bitwaje intwaro, bagamije kwica no gusahura abaturage.
Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo Luca Attanasio yari yatumiwe kugira ngo yirebere uburyo umuryango w’Abibumbye PAM utanga ibiribwa mu Intara y’Amajyaruguru, icyo gihe akaba yari aherekejwe n’imodoka 3 ifite ikirangantego cya PAM cy’Umuryango w’Abibumbye nta n’ubwo bari baherekejwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco) cyangwa se Ingabo z’Igihugu, kuko atitaye ku mwanya yarafite wari kuba yari akwiye kurindwa no gucungirwa umutekano.
Hakomejwe kwibazwa impamvu y’iyicwa rya Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo n’uruzinduko rw’uwahoze ari Perezida wa RDC Joseph Kabila mu muryango w’Ibihugu by’Abarabu, ibibazo ni uruhuri ariko nta gisubizo, kuki Joseph Kabila yavuye I Lubumbashi agana Dubai, akaba yaritabye ubutumire bw’igihe kirekire.
Ikindi gikomeje kwibazwa ni uko Leta ihanze amaso i Lubumbashi iwabo wa Kabila aho kuyahanga ahabereye ubwicanyi bw’Ambasaderi w’Ubutaliyani ku birometero 10 uvuye Goma, aho abasirikari 1800 bakomeye boherejwe i Lubumbashi aho kujya kwita ku mitwe 120 yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Urupfu rw’ Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Burayi muri Kongo Luca Attanasio wishwe azize abagizi ba nabi bataramenyekana rwahise rwibutsa abanya Burayi ubundi bwicanyi I Kinshasa rw’Ambasaderi w’Ubufaransa Philippe Bernard wishwe mu 1991 byiswe ngo ni urusasu rutazwi aho rwaturutse.
Muri iyi myaka ya vuba abarinzi b’iyo Pariki ya Virunga barenga 200 muri 700 bayirinda, batakaje ubuzima bwabo mu mirwano itandukanye y’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Basanda Ns Oswald