Eric Habimana
Mu gihe bamwe mu batuye n’abakorera mu mujyi wa Muhanga, bifuza ko mu gishushanyombonera cy’uyu mujyi, hashyirwamo n’ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda nk’umujyi ugaragiye umurwa mukuru wa Kigali.
Ni nyuma yaho mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga hagiye hagaragara imyanda itandukanye, abatuye mu nkengero zawo bakavuga ko iyi myanda ihamenwa n’abitwikira ijoro bakayihamena, kubera ko baba baranze gutanga amafaranga yo kujya bitwarwa na kampani yatsindiye iri soko.
GAKUMBA Folduard n’abagenzi be ni umwe mu batuye bakanakorera mu mujyi wa Muhanga, bavuga ko mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga, hashyirwamo n’umwanya wo kuzubakamo ikimoteri cya kijyambere gikusanyirizwamo imyanda, kuko mangingo aya usanga nta kimoteri uyu mujyi ugira, aho usanga imyanda idakusanywa ugira, nyamara warashyizwe mu mijyi igaragiye umujyi wa Kigali.
Abakorera imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga kimwe n’abahatuye, bavuga ko usibye ikibazo cyo kutagira ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda iva muri uyu mujyi, usanga magingo aya hakiri n’ikibazo mu gukusanya imyanda, kuko hakigaragara abitwikira ijoro bakayimena hagati y’amazu no muri za ruhurura, bigakurura umwanda, bisaba ko ubuyobozi bukurikirana imikorere ya kampani zashyizweho ngo zite ku isuku yo muri uyu mujyi wa Muhanga.
Bati “impamvu usanga hirya no hino hakigaragara imyanda muri uno mujyi ni uko hari abantu banze kwishyura amafaranga kampani ishinzwe gutwara ibishingwe, ugasanga nibo bitwikira ijoro bakabimena aho babonye harimo n’imirima y’abaturage, icyo twifuza kugira ngo bino bicike ni uko twakubakirwa ikimoteri byibuze kizajya kiyimenwamo, kuko tubona biri mu byagabanya uyu mwanda”.
SHYAKA Théobard umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Muhanga ari nayo ikurikirana ikorwa ry’igishushanyombonera cy’uyu mujyi, arizeza abo baturage ko umwanya wagenewe ikimoteri wateganijwe mu gishushanyombonera.
Ubuyobozi bwa Njyanama y’aka karere burabamara impungenge buvuga ko usibye no kuba mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga, ahazashyirwa ikimoteri harateganijwe, kuri ubu hari n’icyashyizweho cy’agateganyo cyifashishwa kuri ubu mu gukusanya imyanda iva muri uyu mujyi.