Eric Habimana
Abafite uburwayi bw’amaso bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, barifuza ko mu gihe ibitaro bya Nyabikenke barimo kubakirwa bitaruzura bakoroherezwa bakaba begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku Kigo Nderabuzima cya Nyabikenke kibegereye, ibi babivugira ko kuva aho batuye bajya kwivuriza ku bitaro bya Kabgayi hari urugendo rurerure kandi ruhenze, ku buryo hari abayabura bigatuma batabona uburenganzira bwabo kuri serivisi z’ubuzima.
Mukeshimana Claudetta umwe mu batuye mu Murenge wa Kiyumba wo mu Karere ka Muhanga ufite umwana w’imyaka 3 wavukanye indwara y’amaso, we n’abagenzi be barimo abaje kuvuza abana amaso n’abaje kuyivuza ubwabo bagize amahirwa yo kubona gahunda y’abaganga b’amaso baturutse ku Bitaro bya Kabgayi; baje kubavurira ku kigo nderabuzima cyabo cya Nyabikenye, abo baturage bavuga ko kuva i Nyabikenye ujya kwivuriza i Kabgayi bihenze, ku buryo hari abahitamo kubyihorera bakazahazwa n’indwara z’amaso.
Bati“hari igihe uhitamo kureka kujya kwivuza kuko uba ubona ubwo bushobozi utabubona, gutega ujya I Kabgayi birahenze pe, imwe nari mwe umuntu nta n’ubushobozi aba afite, ushobora no kujyayo ntibahite bakuvura,ukaguma mu nzira ugenda ugaruka, twebwe rero twifuza ko badushyirira serivisi z’ubuvuzi bw’amaso hafi, bikajya bidufasha mu gihe ibitaro byacu bya Nyabikenke bitaruzura”.
Kimwe n’abandi bafite ubwo burwayi bw’amaso bo mu gice cy’imisozi ya Ndiza, bifuza ko mu gihe ibitaro bya Nyabikenke bari kubakirwa bitaruzura, bajya bohererezwa inzobere mu buvuzi bw’amaso ngo nibura kabiri cyangwa 3 mu mwaka.
Gusa, Dr. Nteziryayo Phillipe, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, avuga ko bitewe n’amikoro ibi bitaro bifite, bitoroshye ko icyifuzo cy’abo baturage cyakubahirizwa.
Cyakora, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthene, yizeza abo baturage ko bitarenze umwaka wa 2020-2021, ibitaro bya Nyabikenke bari kubakirwa bizaba byamaze kuzura bakegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso bifuza.
Kugeza ubu; ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko ibitaro bya Nyabikenke bigeze kuri 85% byubakwa, bityo ko hari icyizere cy’uko umwaka wa 2020-2021 uzajya kurangira byaruzuye ndetse binatanga serivisi z’ubuvuzi butandukanye burimo n’ubw’amaso.