Uburezi

Muhanga: Umwe mu banyeshuri witeje imbere mu gihe cya Covid-19 aratanga inama

Eric Habimana

Nyirandikumana Béatha umukobwa ufite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, we na mama we umubyara Batamuriza Yvonne w’imyaka 56, batuye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye amashuri Leta iba iyafunze, kugira ngo icyo cyorezo kidakwirakwira, we ntabwo byamuhaye umwanya wo kujya mu bidafite umumaro, ahubwo byatumye akora uko ashoboye abasha gushaka aho azajya acururiza ingemwe z’imbuto n’indabo kandi biramutunze.

Uwo mukobwa ukiri muto avuga ko ubusanzwe uwo wari umwuga wa mama we umubyara, rimwe na rimwe iyo yabaga yaje mu biruhuko basoje amasomo yajyaga gufasha umubyeyi we kubagarira indabo n’imbuto mu gishanga cya Rugeramigozi, aho umubyeyi we azigemekeye kugira ngo abifuza indabo zo gukoresha ubusitani baze kuzigura, n’abifuza imbuto zitandukanye, uko yajyaga kumufasha rero ni nako yarebaga uko babigenza akanigiraho, kuko yumvaga na we umunsi umwe yazabikora ariko bya kinyamwuga.

Nyuma yaho Leta ifashe umwanzuro wo gufunga amashuri kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yari asanzwe afite udufaranga yagendaga abika ku ruhanze, n’itungo rigufi yari yoroye, akigera mu rugo yabonye ko ubuzima bugiye gukomera bukaba bubi, kuko umubyeyi we abarera ari batatu kandi akabarera, kuko sé yitabye imana, yatekereje ko hari abakire bafite amafaranga, bafite n’ubusitani bakeneye kwitaho, yahise afata umwanzuro wo gushaka ikibanza na we yajya agemekamo imbuto n’indabo, maze mama we amuha uruhande rumwe ku aho yagemekaga, anagurisha iryo tungo kugira ngo yongere ayo yari afite, maze nawe ashaka indabo n’imbuto maze atangira kujya azitaho ari nako azicuruza.

Ati”nabitangiye mbona ko wenda bidashobora kunkundira mu buryo bwo kubona abakiriya, kuko ntabwo bari basanzwe bamenyereye hano, ariko mama yarambwiraga ngo nimba mbona ari cyo kizatuma ntuza nkabasha kwishakamo ibisubizo nimbikore nta kibazo, yego ntabwo navuga ko nakuyemo menshi, ariko hagiye haza abakire bakeneye kwita ku busitani bwabo, bakangurira, ariko abenshi banguriraga kuko babonaga ko ndi umwana, sinavuga ko nakuyemo menshi ariko ayo nakoreragamo hari igihe mama yabaga ntayo guhaha yabonye, njyewe ngahita mpaha ntituburare, ntabwo navuga ko Covid-19 hari ikibazo yanteje cyane pe, wenda yangize ho ingaruka nk’abandi, kuko hari ibyari byarahagaze, ariko ntabwo ntwigeze twicwa n’inzara “.

Uwo mukobwa akomeza agira inama bagenzi be ko batagakwiye gufata ikibazo ngo bumve ko bagomba kukigenderaho, ngo bakore ibyo batagakwiye kuba bakora, ahubwo niba ikibazo kibonetse cyagakwiye gutuma batekereza uburyo bwo kukivanamo kugira ngo badaheranwa na cyo, ku rubyiruko rwahisemo kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi kuri we arabanenga kuko ntabwo byagakwiye.

 

 

To Top