Uburezi

Covid-19: Abanyeshuri bavuga ko yabandije mu mashuri

Eric Habimana

Munganyinka Alice Uwanyirigira Justine na Mukabarisa Paradis ni abanyeshuri mu ishuri rikuru gaturika rya Kabgayi, mu mwaka wa gatatu ari na wo wa nyuma bari basigaje ngo basoze amasomo yabo, bavuga ko icyorezo cya covid-19, cyababereye imbogamizi, kuko cyatumye badasoza amasomo yabo nkuko bari babyiteguye, aho ubu bibereye mu ngo zabo bategereje uko bizagenda.

Nkuko babivuga icyorezo cya Covid-19 kiri mu bintu bagakwiye kuzajya baganiraho mu bihe bizaza, kuko cyaberetse ko ntawagakwiye kwicara ngo ateganye ibyiza gusa, kuko n’ibibi biraza kandi bikangiza byinshi.

Ngo bari bamaze kwandika igitabo ndetse no kukimurikira abarimu, kugira ngo bemererwe kujya mu mubare w’abagomba gusoza amasomo yabo, maze bakambara umwambaro w’abarangije kaminuza, ikindi ni uko bari baranamaze kurarika inshuti n’abavandimwe kugira ngo azabazire mu birori byo gusoza amasomo yabo, ariko icyabatunguye ni uko bahise babwirwa ko bagomba gusubira mu ngo iwabo, bagategereza umwanzuro wa Leta ku bijyanye no gufungura amashuri, bari baraguze bimwe mu byo bazifashisha, urumva ko rero turi no mu bigo byatashye mbere, nk’ubu nta hantu wajya gusaba akazi kuko aho ugeze hose barakubwira ngo zana diplome yawe ukayibura, ikiyisimbura na cyo kukibona ntacyo kigufasha.

Bati “uzi kuba uzi ko witeguye gukora ibirori, kuko amashuri bayafunze tubura igihe kitageze no kubyumweru bibiri ngo dukore ‘‘graduation’’, Justine yungamo ati njyewe nanateganyaga ubukwe ,ariko narapanze ku buryo ubukwe bugomba kuzaba nyuma ya ‘‘graduation’’, byose byahise bipfira rimwe, ntituzi n’igihe ishuri ryacu rizafungurirwa, kuko no muri kaminuza zafunguwe iyacu ntabwo irimo, byibuze badufungurire kugira ngo dusoze ibyo twasubikishije, turimo guhomba amahirwe menshi”.

Akaba ari nyuma yaho mu minsi ishize Leta yahisemo gufungura amashuri ndetse na zimwe muri za kaminuza, ariko muzafunguwe na zo harimo izo hazajya higa abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma, ndetse na bo bakaba hamwe, ariko muzafunguwe iyo ya Kabgayi (ICK) yo ntabwo irimo.

To Top