Jeanne Kandama na Basanda Oswald
Umukecuru witwa Musaniwabo Francine wari usanzwe atuye Kabuga hafi y’i Nyagasambu, kuri ubu akaba atuye mu Mudugudu wa Masizi, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, aratabariza Leta ko yamufasha ikamutera inkunga, kugira ngo abashe gutunga umwana ufite w’umwaka 1, yaterewe n’umukobwa avuga ko atazi, kuko yaraye iwe hanyuma bukeye asanga yamusize iwe aho acumbitse.
Yagize ati ‘‘umukobwa yaraye iwanjye, bukeye antera umwana ntabwo muzi, yambwiye ko yari aturutse Gicumbi, nta minsi twamaranye, yaje mu rugo ansaba icumbi, bukeye arigendera, kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza ubu, yaje ambwira ko akeneye ko tubana, tugafatikanya icumbi narincumbitsemo, none uwo mwana arangoye rwose, nta kintu mfite cyo kumugaburira, nanjye ntabwo nishoboye’’.
Uwo mukecuru utuye aho hantu akaba acumbitse, avuga ko yishyura ibihumbi 8 ku kwezi ariko na yo ntabwo abasha kuyabona, bitewe ni uko batandukanye n’umugabo we, kuko yabonaga ashobora kuzamwica, kuko yagiraga amahane cyane, kandi ko aho bari batuye n’umugabo we yabonaga ashobora kuzamuhitana, ntihagire n’ubimenya.
Yagize ati ‘‘Twatandukanye n’umutware wanjye, atuye hagati ya Kabuga na Nyagasambu, afite umutungo, twahoranaga amakimbirane ahoraho, yitwa Ndereya, ku bwe ashaka ko nagaruka, kuva tubanye nta munezero n’ibyishimo nigeze ngira, twari tumaranye imyaka 23, twabyaranye abana 5 ariko hariho 3, abana n’abana be’’.
Muri iki gihe cya coronavirus (COVID-19) yabashije kugera ku mukuru w’umudugudu wa Masizi, amutuma ku abajyanama b’ubuzima, basuzumye uwo mwana basanga atari mu murongo w’umutuku, bituma banga kumushyira ku murongo w’abagomba gufashwa, asaba Leta ko yamufasha kurera uwo mwana, yaterewe n’uwo mukobwa atazi aho aherereye.
Rugabirwa Déo, Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo, yabwiye millecollinesinfos.com ko bagiye gusuuma icyo kibazo mu mizi, hanyuma barebe icyo bakorera uwo mukecuru batereye umwana, yasabye telephone ye, ariko uwo mukecuru ntayo agira.
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije DDEA(Deputy District Executive Administrator) w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko ahubwo bagiye gushakisha uwo bihemu, wataye uwo mwana akamutera uwo mukecuru, hanyuma bakabona kwita kuri uwo mwana, kuko ari nzirakarengane.
Yagize ati ‘‘Abo bajyanama b’ubuzima ntabwo bahita batanga shisha kibondo, kuko mbere y’uko ibageraho ni uko babanza bakamenya abana bari mu mutuku, barwaye bwaki, akaba ari bo bafashwa’’.
Ni kuvuga ko iyo baza gutanga shisha kibondo y’uwo mwana biragaragara ko hari undi baba barenganyije, ariko asaba ko yakwegera ubuyobozi uhereye ku kagari n’umurenge, bagasuzuma ikibazo hanyuma yaba ari mu cyiciro cy’abagomba gufashwa bigakorwa kimwe n’abandi.