Uburezi

Muhanga:Abarimukazi bo mu mashuri yigenga barataka inzara nyuma yo guhagarikirwa imishahara

Kandama Jeanne na Eric Habimana

 

Uwo ni Mukeshimana, umubyeyi w’umwana umwe, arubatse, avuga ko mbere y’uko Leta ifata umwanzuro wo gushyiraho gahunda zitandukanye mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ryigenga, we n’abagenzi be bahuriza kuba nyuma yaho amashuri yigenga afatiye umwanzuro wo guhagarika amwe mu masezerano, harimo no kutabaha umushahara ngo ubu ubuzima bwabo butameze neza.

 

Aganira n’umunyamakuru wa ‘‘millecollinesinfos.com’’, yavuze ko mbere yuko icyorezo cya Covid-19 kiza, yari afite akazi k’ubwarimu, aho yigishaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo atifuje gutangaza amazina yacyo, ikindi ni uko ari we wari ufite akazi mu rugo ari byo byatumaga amafaranga yakoreraga yarizigamaga make.

 

Ikindi ni uko uwo mwuga yari awumazemo umwaka awukora, nyuma y’uko icyorezo kije, ikigo yigagaho cyafashe umwanzuro wo kuba bahagaritse amasezerano y’abakozi, kuko nabo amafaranga babahembaga yavaga ku kuba abana bishyuye amafaranga y’ishuri, gusa kugeza ubu akaba asaba ko Leta we n’abandi bahuje ikibazo yashaka uko yabafasha kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

 

Ati “ narakoraga nkagira utwo nkoresha, nutwo nzigama, ayo nari narabitse yaranshiranye kandi akazi nakoraga karahagaze, kuko ikigo nigishagaho cyatumenyesheje ko kitaduhemba kandi tudakora, nabo nta kintu barimo kwinjiza, ubu mu rugo umugabo ni ukwirirwa yiruka ashaka icyo turya, ubwo nyine akibuze turaryama, ariko Leta itworohereje igakorana n’ibigo by’amashuri yigenga wenda twakoroherwa no kubona inguzanyo”.

 

Kuri icyo kibazo twagerageje kuvugisha Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ariko ntiyatwitaba kuri telephone ye igendanwa, ndetse tugerageje kuvugisha Mukagatana Fotunée Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we ntabwo telephone ye igendanwa yari iri ku murongo.

 

Nshimiyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko icyo kibazo gihari kandi bakizi, ariko icyo abo barimu bakora ni uko bakwegera ‘‘Umwarimu Sacco’’,  bakababwira uburyo bashobora kuba bafashwa mu gihe amashuri ataratangira, kuko hari uburyo Leta yashyizeho bwo kubafasha binyuze mu mwarimu sacco.

 

 

To Top