Kandama Jeanne na Eric Habimana
Nyuma yaho mu Rwanda no ku isi hose muri rusange hagaragariye icyorezo cya Covid-19, hashyizweho gahunda zitandukanye ndetse n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, zimwe mu ngamba zafashwe harimo na gahunda ya Guma mu rugo.
Ibyo ni byo bamwe mu batuye Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, abagore, abagabo n’abana, baheraho bavuga ko mu gihe cya Guma mu rugo, ihohoterwa ryo mu ngo ryiyongereye, ngo kuko abarikora bitwaza ko kwiriranwa na bo bashakanye, byakomye mu nkokora amakosa yabo agenda agaragara.
Umwe mubaganiriye na ‘‘millecollinesinfos.com’’, utifuje ko amazina ye atangazwa, gusa bakaba bavuga ko yitwa Mama Bonheur, utuye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarucyamo ya 2 mu Karere ka Muhanga, we avuga ko amaze igihe abana n’umugabo we, gusa ngo bakaba barabanye umugore yari asanzwe afite umwana we, ubwe avuga ko yamubyaye agikora umwuga wo kwicuruza, ngo aho amariye kubana n’uwo mugabo, ngo amuhoza ku nkeke, akamukubita, akamukorera n’ibindi bibi byinshi, nko kumutukira mu ruhame, akenshi ngo kuko basanzwe bacuruza akabari.
Iyo ngo amusanze hari umuntu urimo kumugurira, cyangwa se barimo kuvugana w’umugabo ngo ahita amwadukira akamukubita, ubwo umunyamakuru yahageraga arimo kurira, avuga ko amukubise inshyi amuhora ko avuganye n’umugabo warimo kunywera inzoga mu kabari kabo, yifuje kumenya byimbitse ikibiteye, maze umugabo we ahita aza n’umujinya mwinshi niko guhita bafatana batangira kurwanira mu muhanda rwagati mumasaha y’umugoroba ya 19h30.
Mu gutaka k’uwo mugore yumvikanaga avuga ati “nimuntabare baranyishe, n’ubundi wavuze ko uzankubita washaka ukanyica, kuko n’ubundi ntaho ngira nakurega kuko ntawunyitayeho, wanshatse ubizi ko nabyaye, none uhora umbwira ko uzanyicana n’umwana wanjye, kuba narimo nsangira n’umugabo, ntibivuze ko wamfashe ndyamanye na we, rwose nimuntabare atanyica, kuko ahora abyigamba”.
Nyuma yo kumara gukubitwa bamukijije, twamuganirije atubwira ko adashobora kujya kumurega kuko bahita bamufunga kandi ari we ubahahira we n’umwana we, ngo ubwo rero amutanze bakamufunga bakicwa n’inzara, akomeza avuga ko na mbere yamukubitaga, ariko ngo aho covid-19 iziye byo byafashe indi ntera, kuko biriranwa mu kabari, rero igikomye cyose ahita amukubita, kuko twagerageje no guhamagara abashinzwe umutekano, bahageze umugore afasha umugabo we guhita atoroka ngo batamufunga.
Kuri icyo kibazo Nshimiyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye we avuga ko ihohoterwa ryo mu ngo babizi ko rihari, ariko ngo ikibazo bafite ni uko bamwe mubarikorerwa, banga gutanga amakuru banga ko ababikoze bafungwa, cyangwa se bagahanwa, rero akaba abasaba ko bajya baba aba mbere mu gutanga amakuru.
Ati “turabizi ko hari aho riba, hari abatinya kubivuga, ariko ubu dufite gahunda yo kwegeranya urutonde rwabafitanye ibibazo tukabaganiriza, ndetse turanabakangurira kujya begera ubuyobozi bakabivuga, kuko uko gukomeza kubibika niho usanga byabyaye ibindi bikomeye, hari abashobora kwicana, kwiyahura, cyangwa se bajya begera inzego zibanze zikabafasha, hari n’uburyo bwo kubasobanurira itegeko ribarengera”.
Hirya no hino humvikana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abantu batandukanye, by’umwihariko abagore, abana n’abakobwa, burya abagabo na bo barahohoterwa bikorewe mu ngo bimwe ibyo bagombwa, ahanini ni bo babyitera, kuko bumva ko icyo bashatse bakibona kandi mu rugo bisaba kuganira, rero ugasanga ari bo barikorera abagore, gusa ugasanga abarikorerwa baba abagabo cyangwa abagore, batinya kubivuga ngo batiteza rubanda bishyira hanze.
Icyo abanu bakwiriye kumenya ni uko uwakorewe ihohoterwa ari we ukwiye gufata iya mbere yikorera ubutabazi, abinyujije mu gutanga amakuru ku gihe, kandi akirinda gusibanganya ibimenyetso, kugira ngo uwarikoze na we akurikiranywe bityo turikumire dufatanyije.