Ibidukikije

Kigali:Umugoroba ni wo utuma tubona amafaranga menshi bitewe na COVID-19-Abamotari

Kandama Jeanne

 

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko bungukiye mu gihe cya COVID-19, kuko ari bwo babona amafaranga menshi uhereye saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu zijoro, kuko amafaranga basigaye bakorera ayo masaha, bavuga ko atari make.

 

Mu gihe abaturage bo bifuza ko amasaha yo gutaha mu rugo yakwiyongera bitewe n’icyorezo cya COVID-19, aba motari bo bifuza ko iyo gahunda yakomeza, kuko ari bwo basaruza amafaranga menshi, bityo bakunguka, kuko ku manywa ntabwo babona amafaranga ahagije, bitewe ni uko abantu baba bagihugiye mu mirimo.

 

Zamu Mbarushimana umwe mu bamotari ukorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uhereye saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu zijoro, ko igiciro babwiye umugenzi ahita ayatanga, bitewe n’igihe barimo cyo kwirinda icyorezo cya coronavirus COVID-19, ko nubwo ayo masaha aba ari make ariko ko bakorera amafaranga menshi, aho igiciro gishobora kwikuba incuro hagati y’ebyiri n’eshatu.

 

Yagize ati ‘‘Abagenzi baba bashaka kugera mu rugo hakiri kare, batinya ko bashobora gufatwa n’amasaha yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, bigatuma abenshi iyo bavuye ku kazi bahitamo gufata moto, kuko ari yo inyaruka ikabageza mu rugo aho kwirirwa bajya gutega imodoka muri gare, kandi bakaba bayitindamo bitewe n’imirongo miremire’’.

 

Habimana Thacien na we n’umumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali, na we ahamya ko basaruza amafaranga menshi mu gihe cy’amasaha make, ariko bagakuramo amafaranga atari make, ni mu gihe ngo ku manywa nta mafaranga babona ahagije, kuko abantu benshi baba bagiye mu kazi gatandukanye.

 

Ati ‘‘Amafaranga aba arimo, abantu bakunze gutaha uhereye saa kumi n’imwe z’umugoroba, bitewe n’uko abamotari baba bashaka kwiruka cyane, ngo bongere bajye gufata abandi bishobora guteza impanuka, abagenzi bariyongereye kubera igihe turimo, izo rero zikaba ingaruka za COVID-19’’.

Abamotari bakora akazi keza ko kunyarukana abagenzi gusa bagomba kugenda birinda impanuka kuko amagara aseseka ntayorwe.

Iyakaremye Elie na we ni mumotari, ahamya ko we ku manywa babona amafaranga make, bitewe n’ingaruka za COVID-19, ko ubu abantu nta mafaranga bafite ariko kandi ko mu gihe cy’umugoroba uhereye saa kumi n’ebyiri na saa tatu ari bwo babona abagenzi benshi, kandi batanga amafaranga atari make bitewe ni aho bajyanye abagenzi.

 

Etienne Hagirimana na we ukorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikibazo bafite ni uko ngo akazi kabo gatangira ikigoroba, ko ku manywa ntabwo babona amafaranga menshi bifuza ahubwo ko bayabona umugoroba kandi igihe ari gito cyane.

 

Ati ‘‘ikibazo dutangira gukora ikigoroba, nibwo tubona amafaranga, byaba byiza batwongereye amasaha, kugeza saa nka saa inne zijoro, byaba byiza cyane’’.

 

‘‘Twahuye n’ingaruka za COVID-19, kuko mu gihe dutwaye umugenzi ntitubona undi tugarura, kuko tuba twihuta ngo umugenzi agere mu rugo, rero kugira ngo tubone undi mugenzi ntabwo bipfa kutworohera’’.

 

Ku ruhande rw’abagenzi bo bavuga ko iyo umugoroba ugeze uhereye saa kumi n’ebyri kugeza saa tatu zijoro, ngo bafata moto batitaye ku giciro basabwe n’umumotari, kuko ngo kugera muri gare, bashobora kumara amasaha menshi batari babona imodoka zitwara abagenzi, bityo ngo bagahitamo kwifatira moto, ngo bagere mu rugo hakiri kare, batinya kuba bajyanwa muri stade amahoro cyangwa ahandi inzego zishinzwe umutekano zishobora kubatwara harimo no kuba bacibwa amande.

Guhenda abagenzi ntabwo ari umuco nyarwanda nubwo umugenzi aba ari mu bihe bituma agomba kwihuta ngo adacibwa ibihano na Leta.

Prof Shyaka Anastazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) hamwe na Minisitiri w’Ubuzima (Minisante), batanze amabwiriza ko  uhereye saa tatu nta muntu wakagombye kuba atari yagera iwe mu rugo, ubwo rero mu gihe hagize uteshuka kuri ayo mabwiriza yatanzwe na Leta, ajyanwa kurara ahantu habugenewe, mu rwego rwo kugira ngo ubutaha azikosore ariko ibigande byo ntabwo byabura mu muryango nyarwanda, kuko buri munsi abo bantu batikosora batabura kubaho.

To Top