Adelphine UWONKUNDA
Abahanga mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe (Psychologiste), bagira inama ababyeyi kwirinda gukimbirana kandi bagirana ibibazo bakagikemura bari kure y’abana babo, kuko bishobora kubagira ingaruka zikomeye ku mikurire.
Ni nyuma yaho usanga hari abashakanye bagikimbirana bakarwana cyangwa bagatukana ibitutsi bikomeye bari kumwe n’abana babo.
Amakimbirane hagati y’abashakanye ni ikibazo usanga kikigaragara mu muryango nyarwanda bitewe n’impamvu runaka iba yakuruye ayo makimbirane. Ibi bikagira ingaruka mbi kuri ba nyirugukimbirana, ariko bikanagira ingaruka mbi ku bana babo.
Urugero ni urw’umuryango umwe, utuye mu Karere ka Huye ho mu Murenge wa Tumba, aho umugabo n’umugore bafitanye abana batatu bari bari kurwana, ibintu byagaragaraga ko bishobora no gukurura urupfu.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu inshami rirebana n’imyitwarire ya muntu (Psychologie Clinic) akaba n’umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi n’amahugurwa ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, Prof. Sezibera Vincent, agira inama ababyeyi yo kujya bakemura ibibazo bafitanye hagati yabo kure y’abana, kuko uretse kuba bigira ingaruka mbi kuri bo ubwabo, binagira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana babo.
Ati” Amakimbirane agira ingaruka mbi kuri bene gukimbirana ariko bigera no kubana yaba guhora ahangayitse y’uko umwe mu bayeyi ashobora kuzagwa muri ayo makimbirane, uwo mwana ashobora kwitwara muri ubwo buryo nko mu buryo aba yaragiye abitozwa no ku bibamo kenshi, akaba ariko abanira abamukikije.”
Prof. Sezibera, akomeza avuga ko amahirwe ahari ari uko bimwe mu bigize umuntu atahera aho avuga ko abana bose babayeho muri ubwo buzima, bahera aho nabo bitwara gutyo iyo babaye bakuru. Ariko ibyago byo kuba yakwitwara gutyo biri hejuru ugereranyije n’abandi.
Ati” Ariko amahirwe ahari ni uko bimwe mu bigize umuntu atahera aho avuga ko abana bose babayeho muri ubwo buzima, bahera aho nabo bitwara gutyo iyo babaye bakuru. Ariko ibyago byo kuba yakwitwara gutyo biri hejuru ugereranyije n’abandi.”
Prof. Sezibera kandi, avuga ko ababyeyi bakwiye gukemura amakimbirane bafitanye kure y’abana, kuko iyo bigeze ku bana ho biba birenze, bisenya umwana mu rugendo aba arimo rwo gukura, iyo abaye mukuru usanga imyitwarire agira, iba ifite aho ihurira n’ubuzima aba yarabayeho mu muryango.
Bimwe mu bikurura amakimbirane harimo kutumva ibintu kimwe no kutubahana; kubwirana amagambo akura umutima, guhozana ku nkeke, gutera ubwoba uwo bashyamiranye hakoreshwa amagambo mabi; ibi byose bikaba byavamo kurwana no gukomeretsanya cyangwa gukumira no kwima abagize umuryango kuri imwe mitungo bafite.