Uyu munsi uzwi ku isi yose ndetse ufite amazina atandukanye mu ndimi nyinshi. Bamwe bawita ‘‘Uwagatanu Wera’’. Uyu munsi ni umunsi w’akababaro, kuko tuba twibuka imibabaro Yesu yaboneye ku musaraba.
Ariko kandi ni umunsi w’ibyishimo, kuko abakristo tuzirikana ko m’ urupfu rwa Yesu, niho tubonera intsinzi ndetse n’agakiza.
Rév. Dr. Nagaju Muke mu ijambo yatanze ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko Ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 27: 27-54, Ijambo rya mbere 1. Tumenye ubusobanuro bw’umusaraba.
Umusaraba wabayeho kuva kera mbere ya Yesu kuvuka. Washyizweho n’ubwoko bwitwa ‘‘Phoenicians’’, abo ni abo mu gihugu cyitwa Lebanon. Ubu bwoko bwasengaga ibigirwamana byinshi, harimo n”ikigirwamana cyitwa ‘isi” (” earth” mu cyongereza cg se “terre” mu gifaransa).
Kubera kubaha iki kigirwamana, bavugaga ko umuntu wapfuye ari igisambo n’abaruharwa badakwiye guhambwa, ahubwo babambwe ku giti, kuko bangaga ko abanyabyaha banduza imana yabo “isi”.
Uyu mucyo waje kwiganwa nabanyagiputa. Hanyuma aba Roma nabo barawigana ariko bo babambaga abajura, abicanyi, n’abarwanya Leta. Babambaga abantu kugira ngo abandi barebereho, batinye kwigomeka kuri Leta.
- Kuki Yesu yabambwe k’umusaraba ? Abayuda cyane abatambyi bareze Yesu ko “yatutse Imana na Mose “. Ibi nibyo bitaga (Blasphemy). Ukurikije itegeko ryabo Yesu yari kwicishwa amabuye, kuko yarezwe gutuka Imana.
Umusaraba ku Abayuda wari umuvumo. Bivuga ko bashakaga kumwica ariko kandi bagashaka ko yitwa “ikivume”. Uwitwaga ikivume ntabwo yemerwa n’Imana, kabone niyo yaba yihanye.
Bamujyana imbere ya Pilato ( uyu yari umu Romani. Twibuke ko Israël icyo gihe bari mu butegetsi bw’Abaroma). Niyo mpamvu bashakaga ko ubutegetsi bwemeza ko Yesu akwiye kwicwa.
Bageze kwa Pilato bahindura ikirego. Bati: A) uyu Yesu yiyita umwami w’Abayuda. B) Apinga ubuyobozi C) Ayobya abantu.
Impamvu bahinduye ibirego ni uko, bari bazi ko bavuze ngo yatutse Imana, Pilato yari kubabwira ati ” mumutere amabuye, kuko niko idini ry’ Abayuda ritegeka (ikirego religieux ntabwo cyashyirwa ga Abategetsi bw’Abaroma).
Bityo babihindura ibirego, babigira politike, kugira ngo Pilato ahite amukatira urwo gupfa. Kwiyita Umwami w’Abayuda, byari ukwigomeka k’ubutegetsi bw’Abaroma, bityo itegeko rimuhana ni UKUBAMBWA.
Niyo mpamvu Yesu yabambwe k’Umusaraba.
Urupfu rwo k’umusaraba rwababaje Yesu mu mubiri no mu mitekerereze (Physically and Psychologically).
A). Yarakubiswe, aracumitwa, umubiri we urakomeretswa (Physically)
B). Yaciriwe amacandwe, yambikwa ubusa, aratukwa, arashinyagurirwa, arasuzugurwa (ibi bitera ‘‘humiliation’’, niyo mpamvu bi ‘‘affecta psychologically’’).
Yihanganiye umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zawo ( Heb 12:2). Ibyo byabereyeho kugira ngo tubone ubugingo. Yesaya ati ‘‘kubwo gukubitwa kwe twe turakira’’.
- Inyungu twaronse kubw’urupfu rwa Yesu
Inyungu tubona ni nyinshi cyane ariko reka mvuge bike ( Abakolosayi 2:13-15).
Twahindutse bazima hamwe na we. Paulo ati ‘‘Yaratuzuye, twebwe abari bapfuye tuzize ibicumuro byacu’’.
Yatubabariye ibyaha byacu byose abikuzaho amaraso ye
Yakuyeho urwandiko rwaturegaga. Iki kirego cyagira ngo ubugingo bukora icyaha buzapfa. Mbese twari dutegereje urubanza rw’iteka. Yesu ashimwe ko yadukuyeho urubanza. Hari indirimbo ya chorari y’igiswahili izivuga ngo “hatia, mashitaka na hukumu vilifutwa” igakomeza ngo “tumehesabiwa kuwa haki bure pasipo sheria”.
Bene data, tubarwa nk’ abakiranutsi atari uko tudakora ibyaha, ahubwo Imana iturebera mu maraso ya Yesu. Twababariwe nta kiguzi dutanze.
Paulo ati” igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarukuzaho kurubamba k’umusaraba”.
Yesu yarangije imbaraga za satani. Paulo ati “amaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi. Ibahemura ku mugaragaro.
Ibivuga hejuru kubw’umusaraba
Satani yaratsinzwe, ni umusirikare utagira intwaro . Yesu yatsinze urupfu natwe turi abatsinzi. HALLELUYA. Indirimbo 243 igitero cya 4: Abambwe yarangije ibyo kuducungura, ati: Birarangiye, tumushime n’umukiza.
PASIKA YARI IGICUCU UMUBIRI WAYO NYIRIZINA NI YESU KRISTO
Iminsi mikuru yose ari igicucu cya Yesu Kristo
Umuvugabutumwa witwa Gatungo Sebineza Rodrigue Muhubiri na we yagize ati ‘‘Nuko rero, ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato’’.
Kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. Abakolosayi 2:16-17. Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera, koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 1 abakorinto 5:7.
“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”Matayo 26:2. Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he, aho uri burire ibya Pasika?”
V17, Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘’Umwigisha, aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be’’.
V18, Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye”.
V26, Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,
V27, ‘‘kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha’’.
V28, Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono. Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi’’. YOHANA 1:29
Yitegereza Yesu, aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana”. YOHANA 1:36.
Umwana w’intama wanyu (cyangwa umwana w’ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene.
Kuva 12:5, Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
Kuva 53:7, Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?
V8, Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe, nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
V9, Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.
V10, Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, 1 Abakor 15:3, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe.