Amakuru

DRC: Kamerhe yanze kwitaba ubushinjacyaha ku byaha ashinjwa

Basanda Ns Oswald

 

Vital Kamerhe, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Felix Tshisekedi, akurikiranwe n’ubutabera ku ikoreshwa ry’amafaranga yatanzwe ngo akoreshwe mu mezi atatu ya mbere ya Perezida.

 

Amakuru dukeshga ‘‘Jeune Afrique’’, avuga ko Kamerhe yanze kwitaba ubushinjacyaha, ahubwo akohereje abanyamategeko be ngo bamuhagararire, ibyo ubushinjacyaha budakozwa buvuga ko we ubwe agomba kwitaba no kugira ibyo yisobanura.

 

Ubushinjacyaha bwa Kongo Kinshasa, burashinja Vital Kamerhe, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Felix Tshisekedi, kunyereza umutungo w’umurengera yaba yarakoresheje icyo gihe, ku buryo amafaranga mu biro bya Tshisekedi byahawe mu minsi ijana ya mbere yaba yarakoreshejwe.

 

Muri icyo gihe nta Guverinoma yari yakagiyeho, kuko bari bakiri mu gihe cy’inzibacyuho, dore ko iminsi 100 yose yihiritse nta Guverinoma yari yakajyaho, Tshisekedi yari akicyumvikana na Joseph Kabila, bashaka uburyo bashyinga Guverinoma ihuriwemo n’amashyaka atandukanye y’icyo gihugu.

 

Ishyaka Kamerhe abarizwamo ryitwa ‘‘Union pour la Nation Congolaise’’ (UNC), ntabwo bishimiye na gato ihamagazwa ry’uwo muyobozi wabo, aho bavuga ko hari abafite umugambi mubisha wo gucisha umutwe umuyobozi wabo abereye ku isonga.

 

Abo barwanashyaka bavuga ko ihamagazwa ry’uwo muyobozi wabo ngo riba rigamije gusiga icyasha n’isura mbi uwo muyobozi wabo wa UNC.

 

Abo bayobozi bahise bamagana iryo hamazwa n’ubushinjacyaha, bavuga kandi ko urwandiko rumuhamagaza, rwuzuyemo amakosa, ngo ko n’umwirindoro wa Kamerhe atari wo.

 

Andi makuru agenda avuga ko Vital Kamerhe, yavuze ko hari bamwe mu byegera bya Perezida Tchisekedi ushaka kumugirira nabi, bituma ngo yanga kwitaba ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ya Kongo.

 

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ya Kongo Kinshasa, buherutse guhamagaza Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi ya Kongo, Rawbank, Thierry Taeymans, hari kandi n’umuvandimwe wa Vital Kamerhe n’ushinzwe umutungo mu biro bya Perezida wa Repubulika ya Kongo Kinshasa.

To Top