Basanda Ns Oswald
Nubwo ibi bihe bidasanzwe, ku munsi wejo nibwo Abanyarwanda batangira kwibuka ababo bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuko byari bisanzwe ababuze ababo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange, bazakurikirana imihango yo kwibuka ku mbuga nkoranyambaga zabo harimo TV na internet mu ingo zabo.
Amakuru dukesha CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside) avuga ko hazaba impinduka uyu mwaka wa 2020, ku nshuro ya 26, Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitewe n’ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus Covid-19 kimwe na CNLG yunze mu ry’iyo nama ko Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi, bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Zimwe mu mpinduka ku ncuro ya 26 igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere ku wa 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, nta kizaba.
Abaturage bose bazakora ibikorwa byo Kwibuka bari mu ngo zabo, bifashishije itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambanga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.
Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, ku wa 13 Mata 2020 mu gitondo, nacyo ntakizaba.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka
CNLG ivuga ko gahunda zihariye z’ibikorwa byo Kwibuka 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo guhera tariki 7 kugeza 13 Mata 2020.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yibukije Abanyarwanda ko ibikorwa byo #Kwibuka26 bitazahagarara, ahubwo ikizahinduka ari uburyo bizakorwamo mu rwego rwo guhuza n’ibihe bidasanzwe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange rurimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda n’ahandi ku Isi, hatangizwa iminsi 100 yahariwe kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa gisanzwe kirangwa n’imihango n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, haba mu gihe cyo kugitangiza no bindi bihe Abanyarwanda bahurira mu bice bitandukanye bibuka.
Kubera ingamba zashyizweho muri ibi bihe bidasanzwe byo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko nta bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byemerewe kongera kubaho mu gihe iki cyorezo kitaracika, ibikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 26 na byo bizakorwa hakurikizwa izo ngamba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène na Perezida w’ Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi (IBUKA), Prof Dusingizemungu Jean Pierre bagarutse ku buryo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba biri gukorwa.
Dr Bizimana yakomeje avuga ko no kuri za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi, ibikorwa byo kwibuka bizakorwa ariko na bwo hakurikizwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’iki icyorezo.
Dr Bizimana yavuze ko icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi kizubahiriza ibikorwa byose n’amabwiriza ya Leta bireba ubuzima bw’igihugu.
Ati “Ubuzima bw’igihugu ubu burahagaze, ibikorwa hafi ya byose birakorerwa mu ngo. Igihe amabwiriza azaba yahindutse, icyorezo twagitsinze nta kibazo kigihari, kwibuka bizakomeza mu buryo byari bisanzwe bikorwamo.”
Yakomeje agira ati “Tugize n’amahirwe icyorezo kikarangira vuba, tukiri mu minsi 100 yo kwibuka, ntekereza ko inzego zabiganiraho. Ntacyabuza ko mu matariki yo mu kwezi kwa Gatandatu […] nka Bisesero twibuka ku itariki ya 26 Nyakanga; birashoboka ko kuri iyo tariki abantu bajya kuhibukira.”