Basanda Ns Oswald
Jean Pierre Habiyambere umuyobozi w’ishuri ryigenga Mont Tabora (maternelle) aratangaza ko bishoboka ko waba ufite ishuri ryigenga, ugatanga umusaruro mwiza w’abanyeshuri, avuga ko asaba ababyeyi amafaranga y’ishuri make cyane, ko umusanzu w’ishuri ungana n’ibihumbi 35 ku gihembwe, avuga ko abana basohoka muri iryo shuri baba bafite ubumenyi bwo guhangana n’abandi bana bitwa ko bigiye ku ibigo bikomeye kandi bakabarusha, aho ibigo bikomeye batanga ibihumbi 100, 200 kugeza na 300.
Yagize ati ‘‘natekereje uburyo hari abaturage duturanye badafite ubushobozi kandi bashaka ko abana babo biga neza, bituma ntangiza ishuri ry’abana b’incuke (maternelle), kuko bafataga abana babo bakabajyana kure, byatumye mfata ideni kuri banki, nubaka ibyumba 3, uhereye mu mwaka wa 2016 kugeza ubu ndabona bigenda neza’’.
Uwo muyobozi yavuze ko asaba ababyeyi ibihumbi 35 gusa hamwe n’amafaranga 300 aho abana bahabwa amata, irindazi, igikoma n’urubuto 1 kandi bigafasha umwana mu myigire ye, ahamya ko iryo shuri rifite uburezi bufite ireme kandi ngo n’abana bakomereza ku bindi bigo bahamya ko baba ari abahanga, kandi ko nta mwana wigiye ku bindi bigo ushobora kubarusha, bitewe n’ubumenyi babahaye.
Nubwo ngo bimeze gutyo anenga cyane bamwe mu babyeyi, usanga badashaka guha abana babo ubumenyi, aho bavuga ko amashuri yigenga ari ayo abakire aba ‘‘boss’’, aho yatanze urugero umwana umwe wari wahawe buruse urangije S6, kubera amanota yari yemerewe kujya kwigira mu Bushinwa bimusaba ibihumbi 500 ngo agereyo, kandi yaremerewe buruse, ariko umubyeyi ntiyogomwa ngo ayashakire umwana we, avuga ko aturanye na we mu mudugudu umwe.
Yagize ati ‘‘umubyeyi iyo nta mafaranga, araza akaba atanze ibihumbi 10 buri kwezi, kugeza igihembwe kirangiye, ntabwo nari nirukana umwana’’.
Yatanze urugero, aho hari umwe mu babyeyi ucuruza amakara, ariko kubera ubushake agenda atanga amafaranga make cyane, kugeza ubwo azarangiza ideni ry’umusanzu w’umwana, yavuze ko agenda ayatanga buhoro buhoro, uko yifite.
Nanone nubwo amashuri yigenga bakora ibishoboka, ngo barasaba Leta nk’umubyeyi w’abana bose, kuko ari abo igihugu ko na bo bafashwa nko kubabonera ibikoresho by’ishuri, kuko aho babigura bihenda.
Yagize ati ‘‘Turasaba Leta gufasha amashuri yigenga, dukeneye ibikoresho by’ishuri, hari ubwo Leta batanga amata ariko ntibayahe abana bo mu mashuri yigenga, turasaba ko badukorera ubuvugizi mu miryango mpuzamahanga nka Unicef, VSO, Save the Children n’abandi kudufasha kugira ngo tubashe gukomeza gutanga uburere n’ubumenyi ku bana bacu’’.
Yavuze ko hari igihe bagera kuri abo baterankunga bakanga kugira icyo babamarira, kubera ko ngo bafasha amashuri ya Leta, ngo ugasanga amashuri yigenga abura abavugizi, yagize ati ‘‘Turasaba Leta ko natwe yatwegera, kuko natwe abana turera ni aba Leta, ni abana b’Abanyarwanda, amashuri yigenga twe badushyira ku ruhande’’.
Yavuze ko mu bana 73 afite ku kigo cye, adashobora kurenza abanyeshuri 25, kuko ngo abana biga imibare, igifaransa, icyongereza, gushushanya n’ibindi, kandi ngo barabyumva neza, kuko umwana utangiza amashuri abanza, ashobora kujya mu mwaka wa 1 w’amashuri yigenga naho mu gihe atangiriye mu mashuri ya Leta, ahamya ko hari bamwe mu banyeshuri be batangirana umwaka wa 2 kandi bakabona amanota meza, kuko aba afite urufatiro rwiza.
Abarimu bigisha kuri iryo shuri umwarimu 1 ahembwa ibihumbi 100, mu gihe umwarimu wigisha mu mashuri ya Leta ahembwa amafaranga ari hagati ya 40 na 50, kandi uwo mwarimu akaba yigisha abanyeshuri 60, aho yavuze ko ari imwe mu mbogamizi ituma badatanga umusaruro.
Iryo shuri ‘‘Mont Tabora’’ riherereye mu mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, uwo muyobozi avuga abana bafite imyaka iri hagati y’i 3-6 aho umwaka wa 7, uwo mwana atangira amashuri abanza, akaba afite abarimu 3, ushinzwe isuku n’umutekano, aho abakozi afite ari 5.
Imfura z’iryo shuri zigeze mu mwaka wa 4 kandi ahamya ko babakurikirana iyo bagiye ku yandi mashuri, kandi ko batanga umusaruro ushimishije, aho yatanze urugero ko ababyeyi barereye kuri iryo shuri bagaruka gushima, ubumenyi abana bakuye kuri icyo kigo, kandi baratangaga udufaranga duke, bakahakura ubumenyi bushobora gutuma bajyana n’abandi bahanga, basaba amafaranga y’umurengera.
Ababyeyi barimo Bosco Kubwimana, Virginie, Zaina na Eustache, na bo bahamya ko abana babo bigiye aho kuri iryo shuri, bahakuye ubumenyi bwiza, bwatumye abana babo batabasha gutinya bagenzi babo, kandi ko bagiye batahana amanota ashimishije, ndetse bavuga ko aho bigira bahora babaza aho abo bana bigiye, bashima uburyo uwo muyobozi w’iryo shuri ko asaba amafaranga make, ariko agatanga ubumenyi buhagije ku mwana.
Kuri ubu, uwo muyobozi avuga ko kubera kwitanga amaze kubona abaterankunga, bakomoka muri Suisse, kandi avuga ko azakomeza gutanga uburere n’uburezi bufite ireme, kandi ataremereye ababyeyi b’abana, kuko hari bamwe baba bafite ubushake ariko nta bushobozi bafite, avuga ko intego ari ukubona abana biga neza, bakazagiria igihugu akamaro n’Abanyarwanda muri rusange.