Mu gihe habura amezi atandatu ngo isoko rusange rya Afurika ritangire, Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ibihugu bya Afurika byiteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe azatuma ubucuruzi hagati yabyo bwikuba inshuro zirenga 3.
Ibi umukuru w’igihugu kuri uyu wa Mbere, yabigaragarije i Londres mu nama ku ishoramari ihuza icyo gihugu n’umugabane wa Afurika izwi nka UK-Africa Investment Summit.
I Londres, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, ibiganiro byibanze ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Yanaganiriye kandi n’igikomangoma cy’u Bwongereza, William, ibiganiro by’aba banyacyubahiro bombi bikaba byabereye mu ngoro y’ubwami bw’u Bwongereza.
Mu kiganiro ku bucuruzi n’ishoramari, Perezida Kagame, yakomoje ku mahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika rizatangira gukora mu buryo bweruye kuva muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri iki kiganiro yahuriyemo na bagenzi be barimo Peter Mutharika wa Malawi, Alpha Condé wa Guinea ndetse n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari, Liz Truss, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byamaze kwitegura kubyaza inyungu iryo soko, kuko rizatuma ubucuruzi hagati yabyo bwikuba hafi inshuro 3, bukava kuri 16% bubarirwaho kuri ubu bukarenga 50%.
Aha yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bw’abarutuye kugira ngo bagire ubumenyi butuma bahatana ku isoko rigari ndetse rukaba rukomeje umurego mu kurushaho korohereza abifuza kurushoramo imari.
Ati “Ku ruhande rwacu, twakomeje kubaka ubushobozi butuma tubasha gukora ubucuruzi no kureshya ishoramari. Uko ni ko ku rutonde rwa doing business, Banki y’Isi yashyize u Rwanda mu bihugu biri ku isonga mu korohereza abashoramari. Mu mwaka ushize u Rwanda rwari ku mwanya 2 muri Afurika ndetse n’uwa 29 ku Isi. Ibyo byose rero tubikorera kureshya ishoramari no koroshya ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka, kandi imibare yerekana isoko rusange rya Afurika, rizatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwiyongera ku gipimo kirenga 50%. Ibyo rero birerekana ko ayo ari amahirwe akomeye u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika twiteguye kubyaza umusaruro no gutangamo umusanzu.”
Iyi nama ni yo ya mbere ihuje u Bwongereza na Afurika, ikaba ibaye muri iki gihe u Bwongereza bwitegura kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitarenze uku kwezi kwa Mutarama.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson watangije iyi nama, yagaragaje ko u Bwongereza bubona Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu bucuruzi n’ishoramari ari na yo mpamvu bwateguye iyi nama mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’impande zombi.
Bwana Boris Johnson yagaragaje ko igihugu cye cyifuza kubaka ubufatanye buhamye mu by’ubucuruzi n’ishoramari buzanira inyungu umugabane wa Afurika ndetse n’u Bwongereza ngo kuko asanga impande zombi ari magirirane.
Muri uko koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi, Leta y’u Bwongereza yavuze ko iteganya korohereza abanyafurika kubona icyangombwa kibemerera kwinjira muri icyo gihugu cyizwi nka visa, ngo kuko mu butwererane hagati y’impande zombi abantu ari bo bagomba kuba ku isonga. Hatekerezwa kandi ibijyanye no kugabanya imisoro ku bihugu byohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu.
Impuguke mu bukungu Alex Nkurunziza yemeza ko ibi byatuma u Bwongereza bwigarurira isoko rya Afurika, byumwihariko iry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Muri iyi nama, ku bufatanye na Banki y’Isi Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’imari n’imigabane rya Londres impapuro mvunjwafaranga z’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.
Ni mu gihe kandi ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda na byo byitabiriye iyi nama mu rwego rwo kurushaho kureba uburyo bwo kwagura ishoramari ryabyo.
U Bwongereza buza ku mwanya wa 2 mu bihugu bifite ishoramari ryinshi mu Rwanda, aho nko mu myaka 4 ishize ishoramari rituruka muri icyo gihugu riza mu Rwanda ribarirwa agaciro ka miliyoni 448 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 440 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibihugu 21 bya Afurika ni byo byitabiriye iyi nama, muri byo 16 bikaba bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma.