Inzobere mu by’ubwubatsi ziravuga ko kuba 15% by’inyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali zidafite abazikoreramo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Umurwa mukuru w’u Rwanda n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse kikaba gifitiwe igisubizo mu gishushanyo-mbonera kivuguruye.
Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, (IPAR), kivuga ko 85% by’inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ari zo zifite abazikoreramo mu gihe 15% zibereye aho, nkuko bikubiye mu bushakashatsi cyakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2018.
Umushoramari Karera Dennis, avuga ko kuba 15% by’inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali zidafite abazikoreramo ahanini biterwa no kuba umuvuduko w’ubwubatsi bw’izo nyubako utajyana n’uw’abazikeneye.
Ati “Birashoboka ko abakiriya ushobora kubabura cyangwa se bakanatinda. Abayakoreramo umubare ugenda wiyongera buhoro buhoro. Iyo urebye neza kuri ubu bisa nkaho mu bwubatsi umuvuduko wacu wabaye mwinshi kuruta uw’abaza gufata ibiro.”
Abashora imari muri izi nyubako, bavuga ko igice kinini cy’amafaranga bakoresha ari inguzanyo bahabwa na banki, ibintu bibashyira ku gitutu bigatuma bamwe bahanika ibiciro, abatabashije kwishyura banki uko bikwiye bakagira ibibazo mu bucuruzi bwabo.
Ni ibintu Umuyobozi w’ikigo Century Real Estate kizobereye mu by’imitunganyirize y’inyubako n’ubucuruzi bwazo, Charles Haba, avuga ko bishobora gutuma abashoramari muri uru rwego batangira guseta ibirenge, kimwe n’ibigo by’imari bakorana nabyo.
Yagize ati “Usibye guseta ibirenge kw’abazubaka, hariho no guseta ibirenge kw’amabanki mu kuguriza abashoramari amafaranga kubera ko hari inyubako nyinshi zitajyamo abantu benshi nkuko byari byarateganyijwe. Hari inzu nyinshi zitarimo gukora neza nkuko abantu babyifuje, ubwo rero biratuma abantu bongera gutekereza ibyo bahindura mu buryo babikoraga.”
N’ubwo ubushakashatsi bw’ikigo IPAR Rwanda, bugaragaza ko ahantu inyubako iherereye n’ubwiza bwayo ari byo biza ku isonga mu kuyihitamo, usesenguye neza usanga ibyo byombi bifitanye isano n’igiciro cy’ubukode kiza ku mwanya wa 3 mu byo abakiriya bagenderaho mu guhitamo inyubako bakoreramo.
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali Mugisha Fred, avuga ko igishushanyo-mbonera cy’Umujyi wa Kigali kivuguruye gisubiza ibyo bibazo. Byumwihariko, abashora imari muri izo nyubako basabwa kwita ku bushobozi bw’abatuye umujyi wa Kigali, kuko abarenga 60% amikoro yabo abemerera kwishyura ubukode bw’ibihumbi 40 ariko nanone butarengeje ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Yagize ati “Aho kugira ngo afate niveaux 20 uyu munsi azubake, niyubaka niveaux 20 ni ko amafaranga yashoyemo aba menshi. Uko amafaranga ashoramo aba menshi ni ko ashaka kuyagaruza, uko ashaka kuyagaruza ni ko ahenda ubukode, uko ahenda ubukode ni ko ba bandi b’amikoro make babura aho bajya. Ikintu twakoze mu gishushanyo-mbonera kivuguruye, mu buryo bwo kubaka hari flexibility yabayemo yo kuvuga ngo umuntu ashobora kubaka mu byiciro. Noneho tukajya n’inama tukavuga ngo niba abashoramari bavugaga ko ugomba gufata niveau yose ari umuntu umwe, ahubwo tukabagira inama y’indi strategy yo gukodesha; hari ba bandi bato bashobora kuza bagafatanya m2 25 bakazikodesha ari abantu 5, ukumva ibyo umushoramari yabyumva.”
IPAR ivuga ko mu Mujyi wa Kigali hari inyubako zifite ubuso busaga metero kare miliyoni 40 n’ibihumbi 815. Inyubako zo guturamo zifite ubuso busaga gato metero kare miliyoni 24 n’ibihumbi 900, ni ukuvuga 61%, mu gihe iz’ubucuruzi ari metero kare zisaga miliyoni 8 n’ibihumbi 368, zingana na 21% by’ubuso bw’inyubako zose ziri mu mujyi wa Kigali.