Urugori, ni ikimenyetso gikomeye mu muco n’amateka y’u Rwanda gisobanura byimbitse intekerezo z’ibyo ababyeyi bashyingiye bifuriza abana babo.
Gutegesha urugori umugore wabyaye, usa nk’aho ari wo mugenzo usoza imigenzo yose ya Kinyarwanda irebana n’umuhango w’ubukwe no gushinga urugo. Urugori mu muco n’amateka y’u Rwanda rusobanura “Kororoka no Kuramba”.
Imiterere ya rwo nk’iy’uruziga, isobanura umugozi w’intacika, utagira itangiriro n’iherezo, nk’ikirangabumwe bw’umuryango nyarwanda.
Iyo ababyeyi bategesha urugori umukobwa wabo ubyaye kabiri kandi ibitsina byombi, baba bamwifuriza umuryango uhorana ubuzima bwiza, kororoka no kuramba, kubaho ibihe byose, umuryango ntuzazime.
Umugenzo wo gutegesha urugori umugore, wagombaga gukorwa n’iwabo w’umukobwa nyuma yo kubyara imbyaro ebyiri na zo z’ibitsina byombi, ariko ugafatanya n’iwabo w’umuhungu. Umugore wabyaye igitsina kimwe ntiyategaga urugori kugeza ku rupfu rw’umugabo we.
Nk’uko tubikesha ibitabo ’Umuco mu Buvanganzo’ n’ikindi cyitwa ’Nyiraruganzu II Nyirarumaga, Inkingi mwikorezi y’umuco n’amateka y’u Rwanda’, Nyiraruganzu II Nyirarumaga wabaye umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli ni we waremye umugenzo ukomeye cyane wo gutega urugori, wamamaye mu muco n’amateka by’u Rwanda, rukaba ikirango cy’ababyeyi b’i Rwanda.
Urugori yaruremye nk’ikimenyetso cy’icyubahiro umubyeyi, rwadutse mu byihe by’ingoma ya Ruganzu Ndoli, ahasaga mu wa 1510, ruba igisobanuro cy’icyubahiro umugore ahabwa mu muryango, kikanarema itandukaniro hagati ye n’utarabyaye.
Byose yabikoreye gushimangira agaciro k’umugore w’i Rwanda mu muryango. Nyuma yo gushyiraho “Intebe y’imyuga” igamije ahanini guteza imbere imyuga y’igitsinagore, ni bwo yahanze uwo mugenzo wo gutega urugori.
Yagennye imiterere y’uwo muhango n’uko uzashyirwa mu bikorwa mu buryo bukurikira: Umugore bamutegeshaga urugori, ari uko abyaye uburiza n’ubuheta, na bwo ariko uko abyaye ibitsina byombi (Hungu na Kobwa).
Uwabyaye impanga na zo z’amahasha, bona n’ubwo zaba ari zo mfura ye, bahitaga barumutegesha. Bishaka kuvuga ko utarabyara ibitsina byombi batamutegeshaga urugori.
Umuhango wo gutegesha urugori umubyeyi, wakorwaga n’impande zombi zashyingiranywe, akarutegeshwa na nyina umubyara cyangwa se nyirasenge.
Iyo yamaraga kurutegeshwa yashoboraga kurwambara aho ari ho hose mu ruhame, yaba ari kumwe n’abana be, yaba ari kumwe n’umugabo we, cyangwa se ari wenyine. Mu gihe abataragize icyubahiro nk’icye, habagaho indi miziro yo gutega urugori.
Iyo wabyaraga abana b’igitsina kimwe (abahungu gusa, cyangwa abakobwa gusa), na bwo washoboraga gutega urugori, ariko nta muhango wo kurugutegesha wakozwe. Wafataga igihe ukajya kurukosha, ubundi ukajya urutega. Ariko wagombaga kurutega ari uko uri kumwe n’abana bawe bose. Iyo wabaga mutari kumwe ntiwarutegaga, byari umuziro. Ari byo bakunze kwita “Gutegera urugori abana”.
Umugore utarabyaye, na we yashoboraga gutega urugori ariko batararumutegesheje. Ni ukuvuga ko yagendaga akarukosha, ubundi akajya arutega, ari uko ari kumwe n’umugabo we nko mu birori n’ahandi. Iyo babaga batari kumwe byari umuziro kurutega. Ibi ni byo mu muco w’Abanyarwanda bita “Gutegera umugabo urugori”.
Gusa, iyo umugabo yapfaga batakiri kumwe, bwo yashoboraga kurutega, bona nubwo yabaga atarabyaye nk’ikimenyetso ko ari umugore washatse, ukwiye kubahwa nk’abandi bagore bose b’i Rwanda.
Urugori rugikunzwe na magingo aya, nubwo wari umuhango ukorerwa abagore babyaye, ni n’umwambaro w’umurimbo mu muco w’Abanyarwanda, barwambaraga mu birori n’iminsi mikuru itandukanye, uwo akaba ari umuco udacika na bugingo n’ubu. Urugori rwabaga rukozwe mu gikongorwa cy’umugano n’urubingo.
Editorial