Amakuru

Rwanda: Abagore bakanguriwe gutinyuka mu byiciro bigize ubuzima

Inama bise  ‘‘Africa Soft Power Summit’’ yakanguriye abagore baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, bateraniye muri Serena Hotel, bagamije gusuzuma inzitizi abakobwa n’abagore bagihura na zo mu inzego zitandukanye, bigatuma badindira mu iterambere ryabo.

Bimwe mu bibazo abagore n’abakobwa bagihura na byo harimo kwitinya, abandi bamwe badahabwa ijambo.

Abagore kimwe n’abagabo bagiye batanga ibiganiro bitandukanye, bagaragaje ko bafite amahirwe, yatuma badakomeza kwitinya haba mu rwego rw’amategeko ndetse n’ikigega cyagenewe abari n’abategarugori mu rwego rwo kubatinyura mu kwiteza imbere.

Ozonnia Ojielo Umuhuzabikorwa uhagarariye UN mu Rwanda.

Ozonnia Ojielo Umuhuzabikorwa uhagarariye UN mu Rwanda, yavuze ko abakobwa n’abagore batagomba kwitinya kwinjira mu nzego zitandukanye haba mu buyobozi, uburezi, ubucuruzi, ibidukikije n’izindi, avuga ko bagomba kwitinyuka, kuko bafite amategeko abarengera.

Yagize ati ‘’iyi nama Nyafurika yoroheje ifite uruhare runini mu kuzamura ubukire mu muco n’ubukungu, kugira ngo ibibazo bikicyugarije abagore n’abakobwa kuri uyu mugabane w’Afurika babishakire ibisubizo’’.

Claire Akamanzi Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abari n’abategarugori bafite mu mishinga yabo guhanga udushya, avuga ko babashyigikira, kuko hari amafaranga yabagenewe.

Umwe mu bitabiriye inama Africa Soft Power Summit.

Nisingizwe Joseline umwe mu abagore witabiriye iyo nama mpuzamahanga,akaba afite umushinga wo kwita ku bagore n’abakobwa basigajwe inyuma  (vulnerables people), yavuze ko mu masomo bamaze gufata ari ukwigira ku bayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye, kuko hari abavuze ko na bo batangiye ari ba rwiyemezamirimo bato, nyamara kuri ubu bakaba bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, bitewe ni uko batinyutse kugana imirimo y’inzego zitandukanye.

Yatanze urugero rw’umwe mu bamufashije wo muri Ghana, wavuze ko ari we wari waratinyutse mu muryango wabo, akiga kaminuza, kuri ubu akaba ageze ku rwego mpuzamahanga, yagize ati ‘‘byaduteye imbaraga zo kurebera ku abandi, ntiducike intege’’.

Saveto Amahoro umwe mu bakora muri Smart Ikigega, yavuze ko mu masomo bahawe atandukanye agamije kubatinyura yasanze ko abakobwa n’abagore na bo bagomba gutinyuka, kugira uruhare mu buyobozi, kuko na bo barashoboye.

Abagore barushijeho gusobanukirwa kwitinyuka, kuko hari amategeko abarengera.

Yagize ati ‘‘Ababiharaniye babigezeho, tugomba gushyiraho imbaraga, kuko badutegeye amaboko ngo dufatikanye’’.

Abatanze ibiganiro n’abagiye babaza ibibazo bitandukanye, bagiye basaba ko Leta kimwe n’imiryango, kureka abakobwa n’abagore bagahabwa ijambo ndetse no guhabwa uburenganzira bahabwa n’amategeko mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Inama yiswe ‘‘Africa Soft Power Summit’’  izamara iminsi itatu uhereye ku wa 23 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2023.

Inama mpuzamahanga igamije gutinyura abagore n’abakobwa m nzego z’ubucuuzi, uburinganire, ubuzima, amategeko, umutekano  n’ibindi.

Basanda Ns Oswald  

To Top