Amakuru

Nyamagabe: Umukecuru yakiriye Perezida Kagame iwe mu rugo

Umukecuru wagiriwe amahirwe yo kuba asuwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame incuro 3, ku wa 26 Kanama 2022 yongeye gusurwa n’Umukuru w’Igihugu, baraganira bahuza urugwiro, aho wabonaga yaramwiteguye kandi amuha n’impundu zo kumwakira.

Nyiramandwa Rachel ni Umupfakazi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ukuze cyane, ikumuranga ni uko akunda Umukuru w’Igihugu cyane, yagiye yitabira ibikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akamuvuga ibigwi, yerekana urukundo amukunda, bitewe n’ibikorwa yagiye agirira abaturage be.

Abanyamakuru bagiye bamufotora berekana uwo mukecuru na Perezida Paul Kagame amwongorera, bivuze ko aba amugezaho amakuru amufitiye.

Umukecuru Nyiramandwa Rachel kuri ubu ufite imyaka 110 y’amavuko, yigeze guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu 2010 yongera kandi guhura na we mu 2017 kuri ubu yongeye guhura na we ku wa 26 Kanama 2022, mbere yo guhura n’abaturage b’i Nyamagabe mu ruzinduko rw’iminsi akorera mu Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Perezida Paul Kagame yaherukaga gusura Umukecuru Nyiramandwa ku wa 26 Gashyantare 2019, icyo gihe yari afite imyaka 109, yamusuye ashoje uruzinduko rwe rw’akazi muri ako karere, amugabira inka 2, kuko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri gahunda ya Girinka ipfuye, iyari isigaye ikaba itabashaga kumuha umukamo ukwiriye.

Perezida Paul Kagame nta n’umwe yirengagiza, kuko ari abana n’abakecuru arabumva akabatega amatwi ndetse hakaba n’ubwo abanza kubabwira ngo baba baretse umuziki, kugira ngo abashe kuganira na bo,iyo umwaka ugiye kurangira atumiza abana mu Urugwiro, kugira ngo abatege amatwi baganire, ni byo rero byatumye mukecuru agirirwa amahirwe yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu.

Umukecuru Nyiramandwa Rachel yagize ati ‘‘Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigaye imwem indi yarapfuye’’ Perezida yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru aratsemba ati ‘‘reka da! Nyanywa nyaguze rwose’’, ubwo ni bwo Perezida wa Repubulika yahise amwemerera inka ikamwa, agira ati ‘‘Nzaguha ifite amata’’.

N’amarangamutima hamwe n’ibyishimo yashimiye Umukuru w’Igihugu agira ati ‘‘Urakoze cyane Imana izagufashe’’,

Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye yagiye asura abageze mu zabukuru bamusaba ko yabagabira, arabikora.

Muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ku wa 06 Mata 2018 abageze mu zabukuru barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, bahawe banashyikirizwa inka 10 zihaka mu rwego rwo kubakomeza no kubafata mu mugongo, kugira ngo bazahorane amata mu kanwa.

Bati ‘‘Ubuzima bwacu bugiye guhinduka’’.

Kanamugire Léonidas kimwe na Nzamukosha Adoratha bagize bati ‘‘ntabwo twabonye ingoma nyinshi ariko izo twabonye nta ngoma twigeze tubona imeza nk’iya Perezida Kagame, yaduhaye umuriro n’amazi ntitukinywa amazi mabi “.

Izo inka bahawe zifite agaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana atatu (5, 300, 000 frws).

Mukarurinda na we ugeze mu zabukuru wo mu Karere ka Ruhango yahawe inka yitwa ‘‘Ineza’’, kuko ubwo Interahamwe zameneshaga Abatutsi kuri komini ya Kinazi, ari bwo yabonye umwana w’imyaka 15 uhetse uruhinja rumerewe nabi, muri icyo gihe yonsaga umwana w’umwaka umwe, amukura ku ibere hanyuma yonsa urwo ruhinja.

Mukarurinda avuga ko ubwo Inkotanyi zageraga i Kinazi, yazibwiye ko afite urwo ruhinja na nyirasenge, hanyuma zitwara nyirasenge asigara yonsa urwo ruhinja.

Basanda Ns Oswald

To Top