Amakuru

Kivu y’Amajyepfo: Imitwe yihuje kwica Umunyamulenge

Mu Rurambo, ho muri Gurupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, imirambo y’ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abambari babo, k’umunsi w’ejo ahagana isaha z’umugoroba yahambwe n’itsinda ry’ingabo zo mu mutwe wa TAFOC ugizwe n’ingabo z’u Burundi gusa, kuko FARDC yanze kwitabira icyo gikorwa.

Byanemejwe ko Maï Maï Colonel Chubwa, wari warazengereje akarere kose ko nawe yaraguye mu mirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21/11/2023. N’imirwano ririya huriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Gumino na Maï Maï, bari bagabye igitero mu baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, batuye mu Muhana wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imirambo yose yashinguwe n’imirambo 57. Nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe n’uko ibikorwa rusange bindi byari byahagaritswe aho ndetse n’isoko irema k’umunsi wa Kane, iremeye mu Buzuke ntiyaremye, kugira bashingure iriya mirambo.

Byavuzwe ko muri urwo rugamba rwo k’uwa Kabiri, abaturage b’irwanaho baje kurwana ku baturage birangira ririya huriro ry’ingabo za RDC n’abambari babo bayabangiye ingata.

Gusa uwiyita Col Alexis Nyamusaraba, ntavuga rumwe n’ingabo za TAFOC nyuma y’uko iriya mirwano irangiye kuko ashinjwa kwanga kugarura Inka zanyagiwe mu Gitembe. Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko ziriya Ngabo za TAFOC zasabye Alexis Nyamusaraba kuzigarura byanze bikunze maze ababwira ko zagarutse ariko izo nka ntiziragera i Gahororo nk’uko banyirazo babwiye Minembwe Capital News.

Iriya miryango y’anyazwe Inka ihamya ko hari nka zahise zijyanwa n’Abapfulero nyuma y’imirwano gato, ariko hakaba hari izindi zitaragaruka zo kwa Karenga na Masanga.

Ubu ingabo za Gumino na Maï Maï, ziri mu misozi ya Nyarurambi, hafi na Localite ya Kitoga. Ubuyobozi bw’ingabo za TAFOC bwasabye abaturage baturiye Gitoga na Gahororo gusabana ngo kuko abarwanye si amoko y’Abapfulero n’Abanyamulenge. Ibi byatumye abaturage bo mu bwoko bw’Abapfulero batangira guhunguka bagaruka muri Localite ya Gitembe.

Ubwanditsi

To Top