Amakuru

Kigali: Harashakishwa uburyo bwo kwishyura ibitaro umwenda ungana na miliyari

Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, barashakisha uburyo hakwishyurwa umwenda w’ibitaro n’ibigo nderabuzima, aho abaturage bagiye bahabwa serivise batishoboye bakagenda batishyuye, uwo mwenda ukaba ungana na miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Martine Urujeni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage

Martine Urujeni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze hari imyenda itandukanye ku bijyanye na serivise ibitaro n’ibigo nderabuzima biha abaturage, avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Imari uko uwo mwenda wakwishyurwa.

Yagize ati ‘‘ni abaturage baba baturutse mu Intara, si abakomoka mu Mujyi wa Kigali gusa, abo batishyura batishoboye bateza imyenda iremereye ibitaro n’ibigo nderabuzima,bahabwa serivisi ku buntu, kuko umujyi usurwa kandi ugakorerwamo n’abava hirya no hino mu gihugu’’.

Yatanze urugero ku ibitaro bya Caraes Ndera bafitiwe umwenda ungana na miliyoni magana abiri y’amafaranga y’u Rwanda, kuko bavura uburwayi bwo mu mutwe kandi ahamya ko abo badakomoka mu Mujyi wa Kigali gusa ko hari n’abava mu intara n’uturere hirya no hino.

Abo barwayi bamwe nta byangombwa baba bafite, abandi nta bwishingizi mu kwivuza baba bafite, ko na bo ni burenganizira bwabo guhabwa serivise z’ubuvuzi, kuko na bo ni Abanyarwanda.

Kagorora Umwali Alice umwe mu bayobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, yavuze ko batanga serivise z’ubyaza, avuga ko bakunze guhura n’imbogamizi z’abantu badafite ubwishingizi bwo kwivuza, yavuze ko baberewemo umwenda ungana na miliyoni 208  uhereye mu 2014.

Yagize ati ‘‘twakira abarwayi baba baturutse mu nkengero z’Umujyi harimo abakomoka Kamonyi na Rulindo n’ahandi’’ ko ingaruka bakunze guhura na zo ari uko batongera kubona imiti, mu gihe batabashije kwishyura ngo babashe kongera kuvura abandi.

Batamugira Léonidas Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Remera, yavuze ko bafitiwe umwenda ungana na miliyoni 8 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko bakira abantu baba bagiye bazanywa na Polisi badafite ibyangombwa bibaranga, abandi nta n’ubushobozi bafite ariko bakabavura.

Yagize ati ‘‘ntabwo twabishyuza, kuko nta masezerano twakoranye, iyo bazanye umurwayi turamuvura, kuko imyirondoro yabo itazwi kandi umuturage ni uwa Leta’’.

Yakomeje avuga ko bagiye kwimuka bagahabwa ahandi hantu, bitewe n’inyubako ya Stade Amahoro.

Intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Ubuzima kimwe na Minisiteri y’Imari hamwe n’Umujyi wa Kigali, biyemeje gushakisha igisubizo kugira ngo mu ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024, uko ubushobozi buzagenda buboneka ko iyo myenda ibitaro n’ibigo nderabuzima biberewemo wishyurwe bityo serivise z’ubuvuzi zikorwe neza mu Mujyi wa Kigali.

Abaganga mu byifuzo byabo barasaba ko bafashwa kongerwa umushahara, kuko bakora amasaha y’ikirenga, bagahabwa inkongoro ya muganga, bagahabwa ifunguro bitewe n’ubwitange bakora, kugira ngo banoze serivise bashinzwe.

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top