Amakuru

Kayonza: Uburezi bw’abafite ubumuga buracyari ingorabahizi

Ababyeyi bafite abana b’ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga kimwe n’abagendera mu tugari, barasabwa kuzamura imyumvire kimwe n’abaturage kugira ngo barusheho kwita no guha agaciro ku burezi  bw’ababufite.

Umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga avuga ko kubona ishuri ryabafite ubumuga bigoye.

Mukashyaka Speciose umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga mu Karere ka Kayonza, yavuze ko umwana we amaze imyaka 7 avutse, ko babanje gukomeza kumujyana ku ishuri.

Yagize ati ‘‘kubona ishuri ry’umwana ryaratugoye kubera ko aho dutuye nta shuri riri hafi yaho dutuye bituma akererwa kwiga”.

Mukashyaka yakomeje agira ati ‘‘Umwana yatangiye kwiga mu 2020,  twamujyanye ku ishuri rya Kayonza Parents byabanje kutuvuna, uko agenda yigira hejuru 2021, nibwo twamuhinduriye  ishuri ryitwa ‘‘Kayonza Deap Blind Center’’ ryigisha amasomo y’ururimi rw’amarenga’’.

Uwo mubyeyi avuga nabwo byabanje kugorana kuganira nawe kuko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  kuko ari we wihigiraga amarenga.  Ati ‘‘kubona ishuri ririmo umwarimu wakwigisha abafite ubu bumuga biragoye niyo mpamvu bitugora kuko amashuri ari macye’’.

Umwe mu abarimu bigisha amarenga ku abana bafite ubumuga.

Mahoro Jules Umwarimu ku ishuri ‘‘Kayonza Deap Blind Center’’ yavuze ko ababyeyi bagomba gufashwa kuzamura imyumvire, kuko hari bamwe mu babyeyi batari bavana abana babo iwabo mu gikari ngo basange abandi bige, biteganyirize ejo habo heza kuko na bo barashoboye.

Ati ‘‘Umubyeyi asabwa gutanga ibihumbi 100 ku igihembwe ariko ababyeyi batishoboye bo mu cyiciro cya 1 turaganira, twakira abafite ubumuga bwo kutabona neza, abatumva n’abatavuga, tubigisha ururimi rw’amarenga, tubigisha imyuga y’ubwubatsi, kuboha imisatsi, dufite gahunda yo kwigisha n’indi myuga, mbere tubigisha gusoma no kwandika, iyo habonetse ukuze tumufasha amezi atatu’’.

Mahoro avuga ko ababyeyi benshi ntabwo bafite ubushobozi, inzitizi ku bana n’imyumvire y’ababyeyi usanga ikiri hasi, kuko hari abana biga bataha n’ababamo 4 bose ni abana 10, avuga ko bafite gahunda yo kwagura ikigo nubwo ubushobozi ari buke, ko baramutse babonye abaterankunga bagera ku inzozi bifuza.

Mahoro avuga ko ari mu barimu wabashije gutera intambwe yo kwiga amarenga kugira ngo afashe abafite ubumuga.  Yagize ati “nafashe umwanya wo kwiga  amasomo y’ ururimi rw’amarenga,  habonetse ubufasha  bwo kunganira icyo kigo byatuma n’abandi batari baseruka baza, abo bana barimo abatabona neza, abatavuga n’abatumva, umwe afite imyaka 9,undi 10, undi 10, ko bafashijwe bagera ku inzozi zo kwiteza imbere kimwe n’abagenzi babo.

Rév Pasteur Ndagijimana Dominique, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya‘‘Kayonza Deap Blind Center’’ rikaba ari ishami rya Nyagatare ryita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga kimwe n’abagendera mu tugari, yavuze ko gahunda yatumye bafungura ishami I Kayonza ni uko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga byahoraga bahura n’inzitizi zo kuhora bajyana abana babo i Nyagatare hakababera kure.

Rév Pasteur Ndagijimana Dominique, avuga ko Kayonza ari hagati y’Intara y’Iburasirazuba, babonye bagomba korohereza ababyeyi.

Ati ‘‘Kayonza ni hagati y’Intara y’Iburasirazuba, hari n’abavaga i Kigali, twabonye tugomba korohereza ababyeyi, twakira abana bafite ubumuga bukomotanyije, batumva, batabona, batavuga n’abagendera mu tugari, abo utugari ntiturabageraho nabo tuzabakenera, tuzagenda twongera bitewe n’ubushobozi’’.

Akomeza avuga  ko mu minsi iri imbere bateganya gahunda yo kwigisha mu Midugudu bise ‘Project Outreach Program’’ bafatanyije na Leta, aho bazaba bakangurira aho abandi bari, kubazana, bakabona amahirwe yo kwiga kimwe n’abandi.

Rév Pasteur Ndagijimana, avuga ko bitewe n’uburyo utugare duhenze ku buryo kamwe kagura ibihumbi 75 bitewe n’ubwoko bw’igari, bazasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza na NCPD gufatikanya bagafasha abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva, kumenya neza amarenga, blayi, inyandiko y’abatabona no guha ubushobozi imibereho myiza y’abagendera mu tugari.

‘‘Kayonza Deap Blind Center’’ bafite gahunda yo kuzenguruka mu Midugudu bise ‘Project Outreach Program’’.

Ati ‘‘Umwana agomba kubaho mu muryango tugomba gufatanya n’ababyeyi, tubaha amahugurwa, amufasha amaze gukura, ibihumbi ijana ku gihembwe kugeza ubu ntawe urayabona, duteganya ko umuterankunga ashobora kumwishyurira ni mu gihe umubyeyi tumwishyurira igice na we agatanga asigaye’’.

Ikigo cya Nyagatare gifite abana 157 bafite ubumuga bukomatanyije cyatangiye mu 2006, Kayonza bateganya kwakira abafite ubumuga 60 mu gihe bazaba babonye ubushobozi, bavuga ko  bagikeneye ibindi bikoresho, nko kubaka ibyumba by’abana aho barara (dortoir).

Abana bafite ubumuga ntabwo bagomba kurenza abana 5 mu ishuri, mu gihe bazaba bakeneye abana 60 birumvikana ko abarimu bagomba kwikuba incuro nyinshi, kuko bisaba abagomba kubitaho bahagije, n’ibikoresho byinshi.

Umuyobozi mu bitaro bya Gahini avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu 1000 muri bo 5% baba bafite ubumuga.

Butera Fidèle Umuyobozi ufite mu inshingano insimburangingo n’inyunganirangingo mu Bitaro bya Gahini, yavuze ko ubuzima bw’abafite ubumuga busa naho bukomeye, kuko abafite ubumuga bwo kutabona bakenera inkoni yabo y’umweru kimwe n’abakenera utugare, ko bisaba ko abatabona bagana ikigo cyabagenewe I Masaka, bakigishwa uburyo bwo kuyikoresha.

Ikibazo cy’abantu bafite ubumuga kigomba kwitabwaho, kuko ubushakashatsi bwagaragaye ko mu bantu 1 000 muri bo 5% baba bafite ubumuga, gusa muri iki gihe nta mubare ufatika.

Nkurayija Marcel Umuyobozi ushinzwe Ubuzima muri NCPD, yavuze ko kugira ubumuga bwo kugendera mu igari cyangwa kuba atabona, ko ubutabona ubwabwo ni inzitizi, no kuba ugendera mu igari udashobora kugenda n’amaguru yawe, ni inzitizi, yo kuri abo bantu.

Yagize ati ‘‘Iyo bihuye n’ubuzima busanzwe, umuntu aba abufitemo inzitizi y’imibereho ya buri munsi, uwo muntu ahita agira noneho umuzigo w’ubuzima ku buryo burenze ubwo abandi bantu badafite ubwo bumuga’’.

Nkurayija yavuze ko NCPD (National Council of Persons with Disabilities)  ifite umubare w’abantu batabona, hakiyongera abafite ubumuga bw’ingigo, ubwo baheruka gukora ibarura mu 2015 na 2016 mu bafite ubumuga ibihumbi 151 236 bashyize mu cyiciro, muri bo ibihumbi 17 bakoreshaga utugari.

Nkurayija avuga ko kuba hari abafite ubumuga bwo kutabona no kugendera mu kagari ntabwo bivuze ko uwo muntu atishoboye akeneye ubufasha, cyangwa inkunga zihabwa abantu batishoboye, icyo n’ikintu kiba cyinjiyemo, nubwo icyo cyiciro biba bimeze gutyo bishobora kumwongerera ibyago byo kwisanga muri cya cyiciro cy’abatishoboye, ariko ntabwo bivuga ko umuntu kuba agendera mu kagare cyangwa atabona biri otomatike ajya mu cyiciro cy’abatishoboye.

‘‘Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kimwe n’abandi banyarwanda bakomeza gushishikarizwa kwita kubana bafite ubumuga babafata kimwe n’abandi bana mu muryango’’.

Nkurayija Marcel Umuyobozi ushinzwe Ubuzima muri NCPD, avuga ko ibihumbi 151 236 bashyize mu cyiciro, muri bo ibihumbi 17 bakoreshaga utugari.

Hari uburyo buteganyijwe mu byitabwaho, kuba ufite ubumuga ni mu buryo bwikubye incuro ebyiri ni abantu batandukanye, bagomba kubona inkunga y’ingoboka, ni kimwe mu bigenderwaho, mu gufata inkunga z’ingoboka ni kimwe mu bigenderwaho.

Nta mwihariko mu Ingengo y’imari ya Leta yo gufasha abafite ubumuga ahubwo mu gihe ufite ubumuga atishoboye afashirizwa hamwe n’abandi batishoboye, bahabwa inkunga y’ingoboka, kugira ubumuga ni kimwe mu bigenderwaho mu gutanga iyo nkunga.

Basanda Ns Oswald

 

To Top