Amakuru

Gasabo: Abagore ba mutima w’urugo bahamya ko bagiye kurandura ibikoresho bya Pulasitiki

Abaturage b’Umudugudu w’Uruhetse Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karer e ka Gasabo, ku bufatanye n’abayobozi b’Urugoli media, ejo ku wa 23 Kanama 2022 bagiranye ikiganiro cyo kurandura ibikoresho bya Pulasitiki byangiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere harimo n’ingaruka zabyo zitera indwara zitandukanye harimo n’izo ubuhumekero.

Bamwe mu baturage barimo Uwimana Claudine, Nyirangabo Felisiyani bahamya ko nubwo mu Mudugudu wabo w’Uruhetse hakirimo ibikoresho bya palasitiki ko bihaye ingamba zo guhangana nabyo, kuko bamenye neza ko byangiza ibidukikije harimo n’imihindagurikire y’ikirere.

Bati ‘‘Ibikoresho bya palasitiki byangiza ubuzima bw’abantu biracyanyanyagiye hirya no hino, harimo amasashe, uducupa turacyanyanyagiye, tubwira abantu kudakomeza kudutagaguza’’.

Abo baturage bavuze ko kuva aho baherewe ubu butumwa y’Urugoli media bagiye kurushaho kubibwira bagenzi babo, kudakomeza kubijugunya aho biboneye ko hagomba gukorwa ahantu ho kubijugunya, aho imyanda ibora n’itabora bigomba gutandukanywa mbere yo kubitwara ku kimpoteri cya Nduba.

Tuyisenge Joseline ni umwe mu baturage b’Umudugudu w’Uruhetse, yavuze ko agiye gufata iya mbere mu  gushishikariza bagenzi be kwita no kubungabunga ibidukikije birinda imyanda iterwa na Pulasitiki, kuko irushaho kwangiza no guhumanya ikirere.

Ati ‘‘Tugiye gufata iya mbere, ababyeyi tugomba kubibwira abana bacu n’inshuti n’abavandimwe, abagore ba mutima w’urugo, tukarushaho kubigira ibyacu’’.

Niyigena Olive we asanga ibikoresho bya palasitiki byangiza ingingo z’umuntu z’ubuhumekero, asanga kandi ibikoresho bya palasitiki bidatuma imyaka izamuka neza.

Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Gasanze kimwe n’Umuyobozi w’Umudugudu Rwarakabije Théoneste bishimiye ibiganiro byatanzwe n’Urugoli media, kuko ngo ubukangurambaga buzakomeza, kugeza ubwo abatari babyumva mu kubungabunga ibidukikije harimo n’ibikoresho bya palasitiki bikinyanyagiye hirya no hino, bigomba kuranduka burundu.

Bati ‘‘imyanda ituruka mu bikoresho bya palasitiki, igomba kuvangurwa uhereye mu ingo, aho imyanda ibora n’itabora bigomba gushyira ahatandukanye, ubukangurambaga burakomeje, twahyizeho gahunda twise igitondo cy’isuku, turasaba abagore gufata iya mbere, kuko ari ba mutima w’urugo n’abandi bagakomerezaho’’.

Diane Mushimiyimana Umuyobozi w’Urugoli media, yavuze ko umugore agomba kuba urufunguzo mu gukumira no kurandura ibikoresho bya palasitiki bikinyanyagiye aho batuye, kuko ingaruka ni nyinshi harimo n’indwara z’ubuhumekero, yavuze ko intego y’Urugoli ishishikariza abagore gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije mu gusigasira ikirere, kuko ingaruka zigera kuri buri ikiremwamuntu ku isi, ko buri wese agomba kuba imbarutso.

Yagize ati ‘‘Umugore nka mutima w’urugo, uko twita ku buhinzi, ubwubatsi, ubworozi, tugomba no gushishikarizwa no kubungabunga ibidukikije, twirinda kunyanyagiza ibikoresho bya palasitiki, kuko iyo bigezemo bimaramo igihe kirekire bitabora, bikagira ingaruka haba ku migezi, inzuzi  n’ubutaka harimo n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero’’.

Urugoli media, kuri uwo munsi rwaremeye abaturage batishoboye 20 kubarihira ubwisungane mu kwivuza (mituweli de sante). Habayeho gucinya akadiho, bishimira umutekano n’ubuzima bwiza bakesha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ihora ibashishikariza kubungabunga ibidukikije harimo kurandura ibikoresho bya palasitiki byangiza ikirere cyacu.

Ibikoresho bya palasitiki bihumanya ibidukikije hari amacupa, ibikombe, imiheha, amasahani, amabase n’ibindi, bimara igihe kirerekire cyane mu butaka, abashakashatsi bavuga ko bishobora kumara imyaka 250 bitari byabora, ni kuvuga ko mu gihe binyanyagiye mu migenzi n’inzuzi ndetse no mu butaka, bituma amazi akama, mu butaka amazi ntiyinjire mu butaka.

Dr Mujamariya Jeanne d’Arc Minisitiri w’Ibidukikije (MINEMA) yavuze ko batahita batangira guhana abakoresha palasitiki ahubwo ko hagomba kubanza kwigisha abaturage, mu gihe abantu bamwe batabyumba hagakurikiraho guhana.

Yagize ati “Umuyobozi mwiza arabanza akakwigisha utakumva akaguhana, kuko iyo utumviye ijambo umukuru akubwiye iyo akanyafu kakugezeho urumva”.

Eng.Colletha  Ruhamya Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) asaba abaturage guhindura imyumvire.

Ati “Abantu bakomeje gukoresha pulasitiki kubera kwinangira no gushaka ibintu byoroshye kandi bihendutse, impamvu batajya mu byemewe ni ukubera ko abantu bananiwe guhindura ibyo bamenyereye”.

Abashakashatsi bavuga ko toni miliyoni 300 za palasitike ari zo zikwirakwizwa ku isi buri mwaka.

 

Basanda Ns Oswald   

To Top