Amakuru

CNF na Duterimbere IMF PLC biyemeje guteza imbere umugore

Abagore bibumbiye muri CNF bahinga umuceri mu gishanga cya Rugende bakaba babarizwa mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye na Microfinance Duterimbere IMF PLC, biyemeje imikoranire ihamye yo kubitsa no kuguza ku bagore bagize uwo muryango kugira ngo batere imbere binyuze mu kugurizwa amafaranga.

Elvanie Mutsiri Umuyobozi mukuru wa Koperative yavuze ko uyu mwaka bashobora kweza toni 30 z’umuceri zirenga.

Elvanie Mutsiri Umuyobozi mukuru wa Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende IIGC ( Inspire Igiceri Gasabo Coopérative) yavuze ko bafite abanyamuryango 250 b’abagore  bahinga umuceri, bakaba bagamije kwiteza imbere n’imiryango yabo, avuga ko bahuye bajya inama yabereye mu cyumba cy’Akarere ka Gasabo, barebera hamwe ibyo bagezeho banafata imyanzuro y’ubutaha.

Hari bamwe mu banyamuryango bo muri Duterimbere bashishikarije bagenzi babo kujya muri yo, kuko bahafite inyungu.

Abo bahinzi babarizwa mu Inama Nkuru y’Abagore (CNF/Gasabo), bahamya ko bafite imirima 17 y’ubuhinzi, kuri ubu bakaba bageze mu ibagara rya 3, bavuga ko umusaruro bawukozaho imitwe y’intoki, kuko mbere babanjye gutunganya icyo gishanga babona umusaruro wa miliyoni 7 nubwo bo bavuga ko utari ushimishije bitewe n’ingaruka za Covid-19 yatumye batabona umusaruro uko bari babyiteze.

Muhorakeye Yansette yavuze ko yishimiye kuzakorana na Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende.

Yagize ati ‘‘uyu mwaka dushobora kuzarenza toni zirenga 30 z’umuceri’’ yongeyeho ko bashaka kwagura n’ibindi bikorwa birimo gucuruza, kubaka amazu akodeshwa, gushyiraho moteri izajya izamura amazi mu muceri ati ‘‘dufite inzozi nyinshi zo guteza imbere umugore w’umunyamuryango’’.

Elvanie Mutsiri Umuyobozi mukuru wa Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende IIGC ( Inspire Igiceri Gasabo Coopérative) yavuze ko inama nkuru ya Koperative yafashe umwanzuro wo gukorana bya hafi na Microfinance Duterimbere IMF PLC, kugira ngo umugore abashe kugurizwa hamwe no gukorana n’iyo koperative ngo ibashe kwiteza imbere.

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahaye abagore ijambo, kuko na bo barashoboye.

Yagize ati ‘‘ Duterimbere iteza imbere umugore, twabitabiriye, dufunguza konti iwabo’’.

Abagore bo mu Karere ka Gasabo bahujwe n’amatora y’Umukuru w’Igihugu babikunze, bavuga ko bisanze bafite imbaraga zo kuba bagera ku bintu byinshi.

Mutsiri yagize ati ‘‘Umuntu wa mbere wakunze abagore ni Yesu, uwundi wakurikiyeho ni Kagame Paul Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko yamenye imbaraga ziri mu mugore’’.

U Rwanda, abagore yabahaye ijambo, bafite ubwigenge, bahamya ko ubwo buhinzi bazabanza guhaza abagore b’abanyamuryango, hanyuma bakabona gusagurira amasoko yo hanze, kuko ngo umugore ni ugabura.

Uwamwiza Clementine yagize ati ‘‘Tumaze gufungura konti muri Duterimbere”, batweretse inyungu irimo yo gukorana na bo.

Uwamwiza Clementine Umunyamabanga akaba anashyinzwe umutungo muri iyo Koperative ahamya ko bayikoze bashingiye ku giceri, ati ‘‘Tumaze gufungura konti muri Duterimbere, batweretse inyungu irimo yo gukorana na yo, abakiriya b’abanyamuryango batanze ubuhamya ko gukorana n’abagore bizatuma batera imbere’’.

Uwamwiza ahamya ko abanyamuryango bazabonamo inguzanyo, kuko bafunguje konti ya Koperative kimwe n’abagore ku giti cyabo, bashimishwa ko bafasha abagore kwiteza imbere’’.

Yagize ati ‘‘Amafaranga turayashaka tuzakomeza gukorana na yo n’abanyamuryango batanze ubuhamya ukuntu bakoranye na yo, tuzakorana kurushaho twiteze imbere’’.

Yansette Muhorakeye yijeje abagore bagize Koperative imikoranire myiza.

Muhorakeye Yansette ushinzwe kwamamaza no gushaka abakiriya muri Duterimbere IMF PLC ku rwego rw’Igihugu, na we yashimishijwe no kuzakorana na Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende IIGC ( Inspire Igiceri Gasabo Coopérative), kuko intego ari Igicumbi cy’Iterambere ry’Umugore’’.

Muhorakeye yavuze ko Duterimbere IMF PLC intego ari uguteza imbere umugore w’amikoro make ufite ubushake bwo gukora, avuga ko bafasha abibumbiye mu itsinda cyangwa umugore ku giti cye, bamuha inguzanyo bitewe ni uko bo ubwabo baba baziranyi ubushobozi buri wese afite.

Abayobozi Gasabo IIGC ( Inspire Igiceri Gasabo Coopérative) n’abanyamuryango biyemeje gukorana na Duterimbere.

Duterimbere IMF PLC yatangiye gukora mu 2004. Abagiye bayitabira bavuga ko bahereye ku mafaranga make ariko bamwe muri bo bahamya ko basigaye bafata inguzanyo ya miliyoni 7 cyangwa 8 batanga ubuhamya aho bavuye n’aho bageze kuri uyu munsi.

Muhorakeye yatangaje ko bafite za konti zitandukanye harimo iyo kubitsa no kubikuza ko ushobora kuyakuraho buri munsi yo ntabwo yungukirwa, hari kandi konti y’indi ubikuza nyuma y’igihe wahanye amasezerano na Duterimbere yitwa ‘‘Intego’’ na yo  yungukirwa.

Abanyamuryango bagize Koperative ihinga umuceri basabanye bidagadura.

Hari konti yitwa ‘‘tekana’’,  ni inguzanyo ihabwa abagore n’abakobwa b’abacuruzi badafite ingwate, aho inyungu ku nguzanyo ari 1% ku kwezi ni kuvuga 12% ku mwaka, bayihabwa bamaze amezi 6 bakora, iyo nguzanyo imara imyaka 2 batanga amafaranga kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma ibyo bagezeho bavuze ibyo bateganya kuzageraho.

Basanda Ns Oswald

To Top