Eric Habimana
Abagore bo mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, n’uwa Cyeza ho mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bo iterambere ryabo barishingira ku buhinzi kuko ari bwo babasha gukuramo amaramuko yo kubabeshaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abo bagore baravuga ibi mu gihe bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabaye ku wa 15 Ukwakira 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu”, ibyo ni na byo baheraho bashimangira ko bo ubukungu bwabo babukesha ubuhinzi, kuko babasha guhinga imiryango yabo ikabasha kubona ibiyitunga ndetse bakanasagurira n’amasoko.
Bati “ twe akazi kacu ka buri munsi gatuma tubasha kubaho tukabona ni byo dukeneye, nubwo bitaboneka byose ni ubuhinzi, gusa nubwo dukora ubwo buhinzi tubukora mu buryo bwo kugira ngo tubashe kubaho n’imiryango yacu, ariko ntabwo tubikora nk’umwuga”.
Gusa nubwo bavuga ibyo ariko yaba abo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ndetse nabo mu Murenge wa Musambira wo mu Karere ka Kamonyi, bose bahuriza kukuba bagifite imbogamizi z’uko abahagarariye abagore mu nzego zo hasi batamanuka ngo babegere, maze babaganirize yaba ku iterambere ryabo, ndetse babe banungurana ibitekerezo by’uko bashobora kwiteza imbere, nubwo ubwo buhinzi bakora babukora kinyamwuga, ariho bahera basaba ko ababishinzwe bakwikubita agashyi ntibajye baguma mu mujyi gusa, ahubwo bakanegera abatuye mu bice by’icyaro.
Kamporora Jeanne d’Arc Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, ashishikariza abagore bo muri iyo ntara kumva ko umugore wo mu cyaro adahabwa umwana ngo agaragaze ibyo ashoboye, ahubwo ko na bo bagomba gufata iya mbere bakajya bafatikanya n’abandi kubahiriza gahunda za Leta, kuko iyo bazitabiriye ari naho batangira ibitekerezo ndetse bakanagaragaza ibyo bashoboye, kuko baba bahuye n’abandi, ikindi bagasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye birinda amakimbirane yo mu ngo.
Mu Rwanda uwo munsi watangiye kwizihizwa kuva mu 1997 ubu akaba ari ku nshuro ya 25 hizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu”.