Amakuru

Nkumba: Ba Rushingwangerero basabwe gushimangira Itorero ry’Umudugudu-Dr. Min Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangije Itorero ry’Aba Rushingwangerero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho bagiye guhabwa ubumenyi ku bijyanye n’Itorero ry’Umudugudu, aho basabwa kujya bakumira bimwe mu byaha bikorerwa mu Mudugudu harimo n’ingengabitekerezo, ivangura rishingiye ku turere, amacakubiri aganisha kuri Jenoside, bikarushirizaho kuba bibi.

Dr. Jean Damascène Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu gutangiza Itorero ry’aba Rushingwangerero b’Intara y’Iburasirazuba.

Mukadana Odile umwe mu Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari wo mu Intara y’Iburasirazuba witabiriye iryo Torero ry’Ubutore muri Nkumba, na we akaba yiteguye gutozwa kuzuza inshingano neza harimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda yavuze ko yishimiye gutozwa na we akazatoza abaturage ayoboye ahamya ko baburaga ubumenyi no kubishakira umwanya.

Yagize  ati ‘‘ Nishimiye gutozwa, natwe tukazatoza abaturage tuyoboye, Itorero ry’Umudugudu ntabwo ryakoraga neza, haburaga ubumenyi no kubishakira umwanya’’.

Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyarugru ni umwe mu abashyitsi bitabiriye itozwa ry’Intore ba Rushingwangerero.

Mukadana yavuze ko nanone ko bari basanzwe bitabira umugoroba w’ababyeyi,  gusubiza abana mu ishuri, ahamya ko bagiye kubyutsa Itorero mu Mudugudu aho bamwe mu Abanyarwanda usanga hari abadasobanukiwe n’amateka y’iki gihugu, bigatuma batabasha gukumira bimwe mu byaha biganisha kuryanisha Abanyarwanda, yashoye bamwe gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bazatozwa Intara ku yindi, bihutisha gahunda y’imyaka 7, hasigaye umwaka umwe isuzuma rikorwe.

Dr. Jean Damascène Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu gutangiza Itorero ry’aba Rushingwangerero b’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko abo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagiye guhabwa ibiganiro ndetse n’imyitozo, aho bazakurikirwa n’abandi banyamabanga nshingwabikorwa bo mu zindi Intara

Yagize ati ‘‘Abanyamabanga Nshingwabikorwa bazatozwa Intara ku yindi, bihutisha gahunda y’imyaka 7, hasigaye umwaka umwe isuzuma rikorwe, bazigishwa gushimangira Itorero mu Mudugudu, gukumira ibiyobyabwenge, inda zidateganyijwe, ubusinzi, icuruzwa ry’abantu, gukumira ahari ibibazo, ibibazo mu miryango rimwe na rimwe bikabyara ubwicanyi’’.

Bamwe mu Intore bagiye kutozwa kwihutisha Itorero mu Mudugudu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ahamya ko Itorero ryariho ariko ko ritakoraga neza uko bikwiriye, avuga ko ubwo butore bugomba kwihutishwa mu rwego rwo gukumira bimwe mu byaha byakagombye gukumirwa mu Mudugudu kugira ngo bidakomeza kuzamuka kandi byakumirwa hakiri kare.

Dr. Jean Damascène Bizimana yagarutse ku muco nyarwanda ko gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ingenzi, atanga urugero aho Repubulika ya 1 n’iya 2 yabibye amacakubiri, irondakarere, ingengabitekerezo ryatumye habaho irimburwa ry’Abatutsi mu 1994.

Yagize ati ‘‘Ingengabitekerezo ya Jenoside ni cyo kintu kibangamiye iterambere ry’Igihugu, icyo rikora ni ugusenya, kuko ntabwo ryubaka, turashaka kubaka ubunyarwanda bwuzuye’’.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basabwe gukumira ibibazo, kuko bifata intera kubera ko bitaba byakurikiranywe hakiri kare, bakajya kubikurikirana byarenze, basabwe kubisuzuma hakiri kare, bakubaka ubunyarwanda, bakirinda politiki mbi iganisha ku ivangura.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basabwe gukumira ibibazo.

Itorero ry’aba Rushingwangerero bo mu Intara y’Iburasirazuba bibukijwe kumenya uburyo Abakoroni babibye amacakubiri mu Abanyarwanda ndetse na Guverinoma ya 1 n’iya 2 bakabishyigikira kugeza bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari yo mahitamo bari bafite. Basabwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwisanzure mu muryango nyarwanda ati ‘Ingegabitekerezo  ni cyo kintu kibi, nta terambere mu gihe hakiri bamwe bakirangwa na ryo’’.

Basanda Ns Oswald

To Top