Amakuru

Abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 bagiye gukingirwa COVID-19, Amadini n’amatorero arasabwa kubigiramo uruhare

Abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 y’amavuko, bagiye gukingirwa urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, uhereye mu ntangiro z’Ukwakira 2022, bikazakomeza kugeza bakingiwe incuro 2, abo bana mu gihe bazaba bujuje dose 2 bazaba bongererwe ubudahangarwa mu mibiri yabo.

Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) wafunguiye ku mugaragaro iyo gahunda ari kumwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero  mu Rwanda, bagaragarijwe ko urwo rukingo rwa Pfizer  rugenewe abana, rwasuzumanywe ubushishozi n’ibigo bikomeye bishinzwe ubugenzuzi ko rwujuje ubuziranenge, basanga ko nta ngaruka na mba rwatera, ahubwo ko rugamije kongera ubudahangarwa mu mubiri w’umwana.

Yagize ati ‘‘Urukingo rwa Pfizer, ruzakingirwa abana bari hagati y’imyaa 5 na 11 ni urukingo rwihariye, rufite uburyo rwakozwe, rwarasuzumwe mu nzego zitandukanye haba mu Rwanda n’ibindi bigo mpuzamahanga, basanze nta ngaruka rwateza’’.

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe gukora ubukangurambanga mu Abakiristu n’Abayisilamu, kugira ngo ababyeyi b’abana babashe gusobanukirwa impamvu zo kwitabira iyo gahunda, ababyeyi b’abana basabwe kuzuza ifishi yabugenewe mbere yo gukingira umwana ko n’umubyeyi wabikenera  mu gihe cyo gukingira umwana we ku ishuri ko babyemerewe.

Mgr Kayinamura Samuel Umuyobozi mukuru w’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (CPR)

Mgr Kayinamura Samuel Umuyobozi w’Amatorero y’Abaporotestanti mu Rwanda (CPR) ahamya ko bagiye gushishikariza amadini n’amatorero, kugira ngo igikorwa cyo gukingira abana Covid-19 kizatange umusaruro, kandi ko bagiye kurwanya ibihuha bishobora guca intege abashobora kuzana ibihuha n’ibinyoma mu bantu bitwaje impamvu zitandukanye, bagamije gukumira no kwitabira iryo kingira.

Yagize ati ‘‘Ku bufatanye tuzarwanya ibihuha no gukumira icyatuma habaho imyumvire mibi yatuma bamwe mu baturage badashobora kwitabira iyo gahunda’’.

Sheih Mufti w’u Rwanda Habimana Saleh Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda, yavuze ko ubuzima ari ikintu cy’ingenzi ko atari ikintu cyo gukinishwa, ko mu gihe umuntu utitabira iyo gahunda aba anyuranyije n’amabwiriza yatanzwe na Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’amadini n’amatorero ko nta shingiro baba bafite.

Yagize ati ‘‘Tuzakumira icyahungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda, ubuzima ni igikorwa cyo kudakinishwa, tugomba kuzitabira iyo gahunda’’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko mu gihe umwana azaba arwaye, adafite ubuzima bwiza ko abashinzwe ikingira bahawe amabwiriza ko batagomba gukingirwa, ariko mu gihe uwo mwana atakirwaye ashobora gukingirwa. Umwana umaze gukingirwa amara ibyumweru 3 bingana n’iminsi 21 akongera gukingirwa incuro ya kabiri bita dose ya 2.

Abayobozi b’amadini n’amatorero bafatanyije n’imiryango y’iyobokamana nka World Relief bagize uruhare runini mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, mu gihe umuntu wa mbere yagaragawemo icyo cyorezo, icyo gihe abaturage ntabwo bari bazi aho ubutabazi bushobora guturuka.

Abo bayobozi bavuze ko icyo bakoze ko ari gusenga gusa ngo Imana ibatsindire icyo cyorezo. Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yazanye urukingo rwa Covid-19, batera abantu bakuru bagenda bamanuka, kugeza ubwo noneho bigeze ku bana b’imyaka iri hagati ya 5 na 11, bityo ubukana bwayo buzaba bugabanutse kandi n’uwarwara ntabwo yaremba.

Moses Ndahiro Umuyobozi mukuru wa World Relief, umuryango mpuzamahanga ushamikiye ku iyobokamana, ku bufatanye na USAID Umuryango w’Abanyamerika, bashimangira ko bakoze ubukangurambaga Werurwe 2021 kugeza Gashyantare 2022 mu Turere twa Musanze, Karongi, Ngoma na Nyamasheke, bifashishije ama radio y’abaturage, bashishikarije abaturage kwitabira  gufata urukingo no kwipimisha, icyo gihe ngo byatanze umusaruro ufatika.

Abayobozi b’amadini n’amatorero hamwe n’Ubuyobozi bwite bwa Leta.

Dr Usta Kayitesi Umuyobozi mukuru wa RGB (Rwanda Governance Board) yavuze ko uko abakuru bakingiwe COVID-19,  ntibigire ingaruka ni yo mpamvu n’abana nta ngaruka bizateza mu gihe bazaba bakingiwe mu bigo by’amashuri bigamo, ko bazaba bongerewe ubudahangarwa rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kigenda cyihinduranya.

Yagize ati ‘‘Turi aha kubera ko twakingiwe COVID-19, tugiye gukora icyo tumenyereye gukora’’.

Rév. Gahungu Bunini Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro y’Amatorero mu Rwanda (AER, Alliance Evangélique au Rwanda) yavuze ko inkingo z’abana ko ari ngombwa kimwe n’abantu bakuru bazihawe ko nta ngaruka byateye, ko bagiye kurwanya ibihuha nubwo ku isi bitabura.

Ati ‘‘Abayobozi b’Ama paruwasi, bagomba guhabwa imfashanyigisho zanditse (dépliant), kugira ngo barusheho gusobanukirwa no kubyumva’’.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kurwanya Ebola

Iyo nama yahuje ubuyobozi bw’Amadini n’amatorero hamwe n’Ubuyobozi bwite bwa Leta,  harimo n’abayobozi baturutse mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (rbc) bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abaturage, bakanguriye Abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Ebola cyamaze kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ministeri y’Ubuzima ishimangira  ko mu gihe hagize umenya umuntu uvuye mu gace icyo cyorezo cyagaragawemo ko yabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe hakiri kare ko uwo muntu abanza gusuzumwa mu gihe cy’ibyumweru 3 ngo bamenye ko ari muzima.

Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

 

 

To Top