Abakobwa bavuye mu ingeso mbi z’uburaya, mu Mudugudu wa Radari, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, uhereye muri Nyakanga-Kanama 2022, barashima Imana ko basereye uburaya, bakaba baratangiye kwigira no kwiha agaciro, biga kuboha imisatsi, guca inzara n’indi mirimo ikorerwa muri salon de Coiffure.
Dusengimana Gloriyoza, umubyeyi ufite abana 2 badahuje ba sé, ni umwe muri 20 wagize amahirwe yo kwigishwa gusuka no kuboha umusatsi, aho umwana we wa mbere afite imyaka 12 naho umuto afite emezi 5.
Ati ‘‘nagize ibyago bantera agakoko gatera Sida ariko nagize amahirwe, bantoranya mu bandi, ubu ko ndiga gusuka no kuboha umusatsi, kurera abo bana birangora, biramvuna, kugira ngo nzabashe kurera abo bana’’.
Ashimira Mama Joy hamwe n’abafatanyabikorwa b’abaterankunga kugira ngo abafashe, avuga ko abona abandi bigiye kuri iryo shuri, bameze neza, hari icyo bamaze kugeraho, hari intambwe bateye, avuga ejo hazaza agize amahirwe akabona abaterankunga ko byamufasha akazabasha kurera abana be kubaho.
Dusengimana avuga kuri ubu afite imyaka 35 ko umwana wa mbere yamubyaye afite imyaka 26, avuga ko icyamufasha ni uko abonye umuterankunga nyuma yo kwiga akazishyingira ‘‘salon de coiffure’’, agashyira mu bikorwa ibyo azaba amaze kwiga, ko byamufasha abana bakiga neza, kuko we adashobora kubafasha kwiga bihagije, kuko n’ibyo akora abikesha abandi, bitewe n’ubumuga amaranye imyaka myinshi cyane.
Ubwo bumuga avuga ko abumaranye imyaka 7, ko yarwaye igituntu cyo mu magufa cyamuteye akanyonjo mu mugongo, ababyeyi be ngo bamaze igihe batari babimenya, bitewe n’igiturage babagamo, ariko aho bamaze kubimenya baramuvuye icyo gituntu kirakira, kimusigira ubumuga. avuga ko kuri ubu agifite mama we gusa.
Mukanyandwi Florence, avuga ko yabyaye afite imyaka 19, yavuye mu cyaro agana i Kigali, ashimira Imana ko yamuhuje n’umubyeyi witwa Mama Joy amufasha kwiga, avuga ko yatangiye kwiga uhereye mu kwezi kwa Karindwi 2022, nta kintu na kimwe yarazi, kuko ngo akiva ku ishuri amaze gutwita no kubyara yahise yitera icyizere.
Kuri ubu ashimira ababyeyi babana, bamufasha kubaho kugira ngo abashe kwiga ataha mu rugo iwabo ati ‘‘nari ndangije umwaka wa 4 ngiye kujya mu mwaka wa 5 mu mashuri yisumbuye, maze kubyara nahise nta ishuri, kubera n’ubushobozi bwari bubuze mpita mbireka, ni bwo nahise nza i Kigali, ababyeyi banjye ndabafite bose, ubushobozi bwahise buhagarara, nanjye biba ngombwa ko nirwanaho n’uwo nabyaye, mpita musigira ababyeyi banjye, njya gushaka akazi i Kigali, ubu ndi mu ishuri ko ndiga ibijyanye na Salon de Coiffure’’.
Ati ‘‘mpereye aho twatangiriye kugeza aho tugeze, mfite icyizere, ko tuzarangiza neza, nkabona akazi nk’abandi’’, avuga ko yize ibijyanye no gusuka, kudefiriza, gutunganya inzara, kogosha, ko ibijyanye n’ibyo byose ko nta kibazo afite.
Ati ‘‘nteganya gukora nshyizeho umwete, umwana wanjye akazabaho neza’’, kuko umwana we ateganya ko agomba kuzamurihira ishuri, akiga neza, akamuha amata, akamuha buri kimwe cyose, kandi n’ubushobozi azaba afite akabusangiza n’abagenzi be batabashije kubigeraho.
Nyirakinyana Chantal Umuyobozi wa ‘‘Organisation Kura’’, umwe mu bagiriwe amahirwe yo gufasha abana b’abakobwa babyariwe iwabo, avuga abo bakobwa babigisha indangagaciro nk’Abanyarwandakazi.
Ati ‘‘tubigisha kubaho, tubigisha kirazira, ikibi cyose gishobora kubashora mu ingeso mbi, cyane cyane, tubigisha kurwanya uburaya mu bakobwa, kugira ngo babireke, kuko nta nyungu yabyo, tubigisha ijambo ry’Imana, tubigisha gukora bakoresheje amaboko yabo, ni we mutwaro mbafitiye ni wo muhamagaro Imana yampamagariye nk’umudamu’’.
Nyirakinyana Chantal avuga ko bigisha abo bakobwa Ijambo ry’Imana, gukora bakigirira icyizere, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugira agaciro, biga ibijyanye na Salon, gusuka dede, guca inzara, avuga bateganya kuzasoza mu kwezi kwa mbere 2023, kuko batangiye mu kwezi kwa karindwi 2022.
Icyo babateganyiriza nyuma yo kwiga ni uko bagomba kuzabashishikariza gukorera mu itsinda, ubwabo bagatangira kwizigamira, ibyo ngo abihera ko bagenzi babo bashoje amasomo, batangiye kwizigamira, buri cyumweru bahura bakizigamira, ati ‘‘nabonye birimo imbaraga, birushaho kubakomeza, bigirira icyizere cy’ejo hazaza’’.
Kuri ubu, abari mu ishuri ni 20, abamaze kurangiza muri iryo shuri bagera ku 170, bitewe n’ingaruka za Covid-19 babaye nk’abatatana ariko nyuma baje kwisuganya, abari hamwe, baricaye bishakamo ibisubizo bituma baguma kuba hamwe, bishyira mu itsinda atandukanye kugira ngo babashe kwizigamira ngo biteze imbere.
Nyirakinyana Chantal Umuyobozi wa ‘‘Organisation Kura’’, avuga ko atavuga ko nta bamufasha cyangwa ko bamufasha, kuko iki ni gikorwa cy’ubugiraneza, buri wese iyo akigezemo yumva yafasha umwarimu, bafatanya mu bushobozi bukeya bwo kwegeranya abo bakobwa, yizera adashidikanya ko bizagera ku musaruro.
Inzozi ze ngo ni uko yazenguruka mu turere twose tw’u Rwanda, babagezaho Ubutumwa bwiza ku bakobwa b’Abanyarwandakazi, bifuza gutera imbere, no kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi.
Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yabwiye itangazamakuru ko umwaka ushize wa 2021 wasize abana ibihumbi 23 batewe inda imburagihe, hashingiwe ku babyariye kwa muganga.
Ati “Mu 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko nabonye twongeye kuzamuka, ubu muri 2021 dufite ibihumbi 23. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge”.
Yavuze ko biteye isoni kubona abana bangana n’abaturage batuye Umurenge bavuka buri mwaka nyamara abo bana bababyara bakagombye kuba bari mu ishuri.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini, kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9 188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y’imyaka 17.
Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga, aho ifite 1 799, Gatsibo ifite 1 574 na Kirehe ifite abana 1 365.
Minisitiri Bayisenge yasabye abayobozi kongera imbaraga mu guhana abasambanya abana, kuko biri mu bituma imibare igabanuka.
Basanda Ns Oswald