Amakuru

Bumbogo:Umunsi w’umuganda hacukuwe imirwanyasuri mu ishyamba rya Ngara

 Abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu wa Gisiza, bifatikanyije n’abayobozi mu muganda rusange ku rwego rw’Igihugu wabaye ku wa 26 Werurwe 2022, ni nyuma y’imyaka ibiri ishize nta muganda wakorwaga bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bishimira kongera gukora umuganda nyuma y’imyaka 2 kubera Covid-19.

Uwo muganda witabiriwe n’abaturage baturutse hirya no hino muri uwo murenge, hamwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rwa Minisiteri y’Ibidukikije, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo n’Ingabo z’Igihugu bacukura imirwanyasuri mu ishyamba rya Ngara.

Gahigi Aimable Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) wari uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije, yavuze ko umuganda wakozwe ari uruhurirane rw’Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, Amashyamba n’Iteganyagihe, iki cyumweru kikaba ari cyo kuzirikana akamaro kabyo, kuko mu gihe amakuru atanzwe neza yabyazwa umusaruro bityo akagirira abaturage akamaro.

Abakozi ba Minisiteri y’Ibidukikije bitabiriye na bo umuganda.

Yagize ati ‘‘amazi yo mu butaka ntagaragara n’amaso, amazi y’ubutaka atanga amasoko, ibiyaga n’inzuzi, tugomba kuyabungabunga dukumira ibiza, tugatanga amakuru ku gihe, kugira ngo hafatwe ibyemezo hashingiwe kuri buri agace, afashe kurinda abaturage n’ibikorwa remezo’’.

Amasoko abungabunzwe neza ni isoko y’ibiyaga, inzuzi, abaturage bakabona amazi yo kunywa, n’amatungo akabona amazi yo kunywa, kuhira imyaka ituma ubuzima bwa muntu bumera neza, abaturage basabwa kwitabira umuganda, kuko ubafitiye akamarao n’ibikorwa remezo ntibyangirike.

Ingabo z’Igihugu n’abayobozi hamwe n’abaturage mu muganda nyuma y’imyaka 2 ishize.

Abaturage basabwe gukora imirwanyasuri mu mashyamba, imirima bahingamo, ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba kigiye gutekereza uburyo mu kwezi kwa 10 n’ukwezi kwa 11 mu gihe cyahariwe gutera amashyamba, hazibandwa mu gusazura amashyamba no gutera amashyashya kugira ngo amashyamba abungabungwe hitwabaho no ku mutekano wayo.

Abaturage basabwe kandi gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera amashyamba no kuyasazura, hamwe no gutera ibiti by’imbuto aho batuye, aho bakorera no mu mirima yabo.

Umuganda muri Ngara waranzwe n’ibyishimo kubera ko usubukuwe.

Nanone abaturage babwiwe ko bagomba gutera ibiti by’imbuto aho batuye, bakirinda gutema ibiti byo gucana, birinda gukoresha amakara ahubwo bagakoresha rondereza na gaze, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Insanganyamatsiko igira iti ‘‘Amakuru atanzwe kare akoreshwa ku igihe’’, kuko ari ingenzi ku miterere ya buri gace, ayo amakuru akajya akoreshwa mu bikorwa bya buri munsi, akoreshwa kandi mu busesenguzi, no kwirinda ibiza.

Ishyamba rya Ngara rifite hegitari 47, ryakorewemo umuganda.

Uwo munsi mpuzamahanga w’ubumenyi bw’ikirere, amazi n’amashyamba, abaturage basabwe kutadohoka birinda Covid-19, ko icyashingiweho Umurenge wa Bumbogo gukorerwamo umuganda ku rwego rw’Igihugu ari uko wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kurwanya icyo cyorezo.

Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yashimiye abaturage ba Bumbogo, uburyo biyubakiye amashuri, bitewe n’intumbero y’Igihugu n’icyerekezo, abasaba ko umunsi wahariwe amashyamba, amazi n’ubumenyi bw’ikirere, kuzirikana gufata amazi y’imvura, kubungabunga amazi kuko ari umutungo kamere, abasaba ko hatagira ikigwari cyasenya ibyamaze kugerwaho.

Abayobozi n’abaturage barangije umuganda baganiriye akamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati ‘‘amazi tubona ava mu misozi, amanuka akadusenyera tugomba kuyabungabunga,  nitutabungabunga amasoko y’amazi ibyo twagezeho bizasenyuka, uyu murenge mwabaye aba mbere mu kurwanya Covid-19, mwahawe imodoka, ntakudohoka itazajya ahandi’’.

Pudence Rubingisa, yasabye abaturage b’Akarere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 8 ko ari ko kanini ugereranyije n’utundi tugize Umujyi wa Kigali, ko gafite uruhare runini mu gutunga abagize uwo mujyi, gafite amashyamba menshi, imirima myinshi, abasaba kwirinda gusarura ibiti bikiri bito.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye abaturage ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba, ko kubera ibyanya binini by’amashyamba abarizwa muri uwo murenge, bazahabwa  ingemwe zabugenewe, mu gufata ubutaka ngo budatwarwa n’amazi y’imvura ndetse no kubungabunga umutungo kamere.

Abaturage bacinye akadiho nyuma y’umuganda.

Abasaba kudatezuka mu kwirinda icyorezo cya coronavirus ko kubera ubudasa batari kuba bakoreye umuganda aho, asaba ko mu gihe hashobora kuba hari abatarikingiza kwihutira kubikora, kuko birinda umubiri no kubaka abasirikari, abaturage bagahorana ubuzima bwiza.

Abaturage basabwe kurinda ibagezweho no kubungabunga ibikorwaremezo.

Nsabimana Faustin kimwe na Kamasa Jonas bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ngara, na bo bishimiye uwo muganda wabaye wa mbere nyuma y’igihe cyashize cya Covid-19, ko bizafasha abaturage kudasenyerwa n’amazi aturuka mu ishyamba bigatuma amazu asenyuka, nanone kubera ubunararibonye, bavuga ko iryo shyamba rya Ngara ryatewe mu 1983, ko ryigeze gusarurwa igihe cy’impunzi zo mu 1994 zari Nyacyonga, kugeza ubu babona ryari rikwiye gusarurwa hagaterwa ibindi biti bishya.

Abaturage b’Umurenge wa Bumbogo bashimiwe umwanya wa mbere mu budasa mu kwirinda Covid-19 bahabwa n’imodoka.

Elias Mukeshyimana Umuyobozi mu Murenge wa Bumbogo ushinzwe Amashyamba, yavuze ko iryo shyamba rya Ngara ryakorewemo umuganda rifite hegitari 47, ko muri uwo murenge honyine habarizwa amashyamba ya Leta 2, abajijwe impamvu ibiti bigaragara bikuze avuga ko mu iterwa ryabyo kwari ugufata ubutaka (protection) ko ritari iryo gusarurwa rimaze kwera, gahunda yari yariswe (Plan d’Amenagement) ahamya ko hakenewe ko ryasarurwa binagaragara.

Basanda Ns Oswald

To Top