Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga A 2023 mu Akarere ka Muhanga, abahinzi bo mu Murenge wa Rongi ari naho iki gikorwa cyatangirijwe bifuza gufashwa kubona ishwagara bashyira mu mirima yabo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubutaka bafite busharira, bigatuma batabasha kubona umusaruro uhagije baba bifuza.
Abo bahinzi bavuga ibi ni abibumbiye muri Koperative COIABINDI (coopérative iterambere ry’abahinzi borozi bo kundiza) ikorera mu Murenge wa Rongi, bavuga ko bagifite imbogamizi zirimo kuba bahinga ariko ntibabone umusaruro ungana n’uwo baba biteze bitewe ni uko ubutaka bwabo busharira, ibyo banaheraho bifuza gushakirwa ishwagara.
Bati “ dufite ikibazo cyo kuba ubutaka bwacu duhingaho busharira, impamvu ibitera ni uko hashize igihe kinini, ndetse imyaka myinshi tutabona ishwagara yo gushyiramo, kuko ni yo ituma ubutaka budasharira bukanatanga umusaruro uhagije, biraduhombya kuko uhinga witeze kweza umusaruro utubutse, ariko ugasanga rime na rimwe uranarumbije, twasabaga Leta ko badushakira ishwagara”.
Nkunduwimye Jean Marie Vianney umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, unafite mu nshingano gukurikirana igihembwe cy’ihinga, akaba avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi, gusa akaba aterera umupira ku buyobozi bw’akarere mu kugishakira igisubizo kirambye.
Ati “ Ubundi ishwagara itangwa mu baturage ariko akarere kagaragaje ko abo bahinzi bayikeneye koko, hanyuma natwe icyo dukora ni ukubakorera ubuvugizi ariko ugendeye ku busabe bw’akarere, rero bo nibasabe akarere, kabakorere ubuvugizi ni cyo cya mbere”.
Bizimana Eric Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ku ruhande rw’ubuyobozi bwanagiwe ako gapira, avuga ko ishwagara ubundi itangwa kuri nkunganire, ariko akarere ka Muhanga kakaba katari mu twunganiwe mu kuyihabwa, ku buryo na bo bagiye kubikurikirana kugira ngo abo bahinzi babashe kubona ishwagara yo kuyikoresha.
Muri ako Karere ka Muhanga hakaba gateganywa kuzahingwa hegitari ibihumbi 41 165 muri iki gihembwe cy’ihinga A 2023, naho mu gihembwe cy’ihinga cya 2023 B hakazahingwa hegitare ibihumbi 27 375 mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Eric Habimana